
Uyu mugabo w’imyaka 65 yafatiwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yari amaze imyaka 12, yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa 28 Nzeri 2016.
Akigera i Kanombe yakiriwe na Polisi y’u Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye ubutabera bw’u Rwanda.

Hakurikiyeho igikorwa cyo guhererekanya ukekwaho icyaha hagati y’uwari uhagarariye Ambasade ya USA mu Rwanda na Siboyintore Jean Bosco, ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abakekwaho Jenoside bari mu bindi bihugu.

Nkusi Faustin umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, agaruka ku byaha uyu mugabo aregwa, avuga ko yarabikoreye mu cyahoze ari komine Kayenzi.
Yagize ati “Ibyaha aregwa yabikoreye mu cyahoze ari komine Kayenzi mu cyari Perefegitura ya Gitarama.
Birimo gutegura Jenoside, kuyishishikariza, kuyishyira mu bikorwa, kureba ko abari kuri za bariyeri bashyira mu bikorwa gahunda zo kwica Abatutsi”.
Avuga ko Munyakazi yanagaragaye mu nama nyinshi zakanguriraga abahutu kwica abatutsi, kandi ngo na we ubwe hari abantu yishe ku giti cye.
Nkusi avuga kandi ko ukekwaho icyaha yagiye muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ubundi yari afungiye mu Rwanda, hanyuma muri 2004 arekurwa by’agateganyo ahita ahunga igihugu atabyemerewe kuko iperereza ryari rigikomeje.
Amaze gucika twohereje impapuro zo kumuta muri yombi, barazisuzuma basanga zirimo ukuri, bamunyuza mu nkiko hanyuma bafata icyemezo cyo kumwohereza”.

Akomeza avuga ko ibi byakozwe nyuma y’aho USA yamburiye Munyakazi ubwenegihugu yari yarahawe, kuko ngo yari yabeshye inzego z’ abinjira n’abasohoka ko arimo guhigwa.
Kuri ubu ngo abagenzacyaha muri Polisi ngo bagiye kumubaza banamukorere dosiye izahita yoherezwa mu bushinjacyaha.
Biteganyijwe ko nihagera igihe cyo kujyana Munyakazi mu rukiko, azaburanishirizwa mu rukiko rwa Muhanga kuko ngo muri Kayenzi aho yakoreya ibyaha hari muri Perefegitura Gitarama.

Ohereza igitekerezo
|
Muzira abantu bazi ubwege.Ngabirame wavuye i Burundi amuzi hehe?
twishimiye iryoterambere
Turashimira ubutababera bw,urwanda, kuba abantu nkabo babafata from giti secteur.
uwo mugabo nakatirwe urumukwiriye kuko ibyo yakoz ataribiza murakoze.