Mukandutiye wamamaye mu mutwe w’Interahamwe yatawe muri yombi

Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aherutse gutahana n’abarwanyi ba FDLR, yamaze gutabwa muri yombi.

Mukandutiye yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agiye kurangiza igifungo cya Burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Mukandutiye Angeline ufite igifungo cya burundu yakatiwe n’Inkiko Gacaca ariko ntaboneke ngo agikore, ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko itabwa muri yombi rya Mukandutiye Angeline no gucyura bamwe mu bayobozi b’Interahamwe mu Rwanda ari umusaruro mwiza uvuye mu bikorwa by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo byo guhashya umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ambasaderi Nduhungirehe yongeyeho ko Mukandutiye Angeline yagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Nyarugenge, by’umwihariko muri Sainte Famille.

Mukandutiye ni muntu ki? Yakoze iki muri Jenoside?

Izina ‘Mukandutiye’ abatari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kudahita baryibuka.

Nyamara uwarokokeye Jenoside muri Kigali ashobora guhungabana byonyine yumvise iryo zina rya Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge.

Mukandutiye ni umugore wagaragaje uruhare rukomeye mu gutoza Interahamwe afatanyije na Colonel Renzaho Tharcisse wari Perefe w’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Renzaho yaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha muri Tanzania rwashyiriweho u Rwanda, rumukatira igifungo cya Burundu.

Ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside, Mukandutiye yahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre.

Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu adahari, abarokotse Jenoside bakaba baratekerezaga ko adashobora kuzaboneka kugira ngo akore icyo gihano yahawe.

Mu cyumweru gishize nibwo Mukandutiye yagaragaye ari mu bantu babarirwa muri 200 bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bafatiwe mu mashyamba ya Congo n’ingabo z’icyo gihugu, boherezwa mu Rwanda.

Abo bantu bakigera mu Rwanda, abarokotse Jenoside biganjemo abo muri Kigali, bakomeje kugaragaza ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga, basaba abayobozi kureba niba ifoto y’uwo muntu uri mu bavuye muri Congo ari iya Mukandutiye Angeline.

Mu masaha y’igicamunsi ku wa gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019, nibwo amakuru yamenyekanye ko Mukandutiye yatawe muri yombi akaba yoherejwe muri Gereza ya Mageragere kugira ngo atangire igihano yakatiwe cy’igifungo cya burundu.

Ayo makuru yishimiwe n’abazi ubugome bwa Mukandutiye mu gihe cya Jenoside, bishimira intambwe itewe yo kumushyikiriza inzego z’ubutabera.

Mukandutiye akomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Jean Sahunkuye wo mu muryango wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda.

Umwe mu bakoranye na Mukandutiye muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali kugeza mu 1994 yavuze ko yabanje kugaragara nk’umuntu ufitanye umubano mwiza n’Abatutsi.

Icyakora ubwo Colonel Gervais Rwendeye wo mu muryango wa Mukandutiye yicwaga aguye mu mirwano y’izari ingabo z’u Rwanda n’izari ingabo za RPF mu 1990, Mukandutiye ngo yahise yerura yerekana uwo ari we, nk’uko ikinyamakuru KT Press cyabyanditse.

Kubera ijambo rikomeye yari afite mu butegetsi, Mukandutiye ngo yagize uruhare mu gukuraho Konseye wayoboraga Segiteri Rugenge muri Komini Nyarugenge, amusimbuza uwitwa Odette Nyirabagenzi.

Mukandutiye avugwaho uruhare rukomeye mu gutoza no kuyobora Interahamwe

Umwe mu bahoze mu nterahamwe wo mu muryango wari uturanye no kwa Mukandutiye yemeza ko Mukandutiye yatozaga Interahamwe.

Uwo muntu avuga ko Mukandutiye yari inshuti ya nyina, akaba n’umuturanyi wabo. Umunsi umwe Mukandutiye ngo yaje muri urwo rugo ababwira ko ashaka ko uwo muntu ajya mu mutwe w’Interahamwe.

Uwo muntu avuga ko yemeye ajya muri uwo mutwe kuko nta yandi mahitamo yari afite, dore ko iyo abyanga ngo byari gushyira mu kaga umuryango we.

Uwo muntu avuga ko yamaze ibyumweru bibiri ari kumwe n’abandi bantu 183 batorezwaga hamwe mu kigo cyari cyarashyizweho na Mukandutiye, kikaba cyari giherereye muri Segiteri ya Rugenge inyuma y’ahubatse icyicaro cy’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Abo bantu ngo bari bafite umusirikari mukuru wabigishaga uko bakoresha imbunda.

Nyuma y’iyo myitozo n’amasomo ya gisirikari yahabwaga Interahamwe, hashyizweho uburyo bwo kubagezaho imbunda.

Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yohererezaga intwaro Mukandutiye, na we akazigeza ku Nterahamwe.

Mukandutiye ngo yanagenzuye uko amatora y’abahagarariye Interahamwe muri Segiteri yagenze, nk’uko uwatorewe kuba Visi Perezida w’Interahamwe muri iyo Segiteri yabisobanuye.

Bimwe mu bitero izo nterahamwe zakoze ziyobowe na Mukandutiye harimo icyabereye ahitwaga kuri Centre d’Aprentissage des Langues Africaines (CELA), hafi ya Saint Paul, ahaguye Abatutsi basaga 70 tariki 21 Mata 1994.

Mukandutiye ngo yagaragaye mu bitero bitandukanye aho yabaga yambaye ikoti rya gisirikari, yitwaje n’imbunda.

Usibye kugaragara mu bitero, ngo yanatangaga amabwiriza y’uko amarondo agomba gukorwa mu masaha ya nijoro agashyiraho n’uburyo bariyeri zigomba gukora, kandi agahabwa raporo ya buri munsi y’uko akazi kakozwe.

Mukandutiye na Nyirabagenzi wayoboraga Segiteri Rugenge ngo bari baranakoze urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Bamwe mu bishwe n’ibitero byari biyobowe na Mukandutiye barimo Andreya Kameya wari umwanditsi mukuru (Editor) w’Ikinyamakuru Rwanda Rushya, akaba yari n’umwe mu bayoboke bari bakomeye mu ishyaka rya PL.

Mukandutiye n’Interahamwe yayoboraga ngo bamuvumbuye aho yari yihishe, bamuhambira ku modoka, bagenda bamukurura mu muhanda muri kaburimbo muri ‘Rond-point’ yo mu Mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Kuba yaje ni byiza azasobanura neza ibyo yakoze nibaza ko aho yarari ntamahoro nawe yarafite kko ntiwamena amaraso nkayo wamennye ngo wumve KO bizarangira gutya gusa icyari kumbabaza niyo azakuba yarapfuye atavejejwe imbere y’ubutabera ariko nyagasani akoze ibikomeye aramugarura nyuma y’imyaka 25 hafi 26 hari byinshi azavuga abantu bakabohoka mumutima yabo ibaba nazimwe mungabo ze yari azanye nazo nabyo byaba byiza reka dutegereze turebe.

Mabe yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Mbega umugore wumugome ubwo koko igihe yari afashe inzira agaruka murwanda yibazaga iki?

Rugema yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Mbega umugore wumugome ubwo koko igihe yari afashe inzira agaruka murwanda yibazaga iki?

Rugema yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Amaraso y’abana b’u Rwanda bamennye bazayaryozwe,kandi nibatihana n’ijuru ntaryo bazajya no.

NIYONSHIMA Oscar yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Nabazwe ibyo yakoze nizereko nawe yicuza. Ashobora kuba Atari aziko ibyo akora bizamugaruka. Birababaje

Lewis yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Angelina; twamwitaga inspectrice. Ubwo se yaza, yaboneka? Tuzamusanga i Mageragere tugire ibyo tumubaza. Tumubaze n’abarimu bagombaga gushyira gahunda ze mu bikorwa: Dominant- Mwamini n’abandi asanze i Mageragere; abize Cyivugiza murabyibuka na fiches signaliticles : wibeshye ube umututsi ntibabe banditse ubwoko bwawe; wahanwaga nk’aho ari wowe wayujuje... Inspectrice Angelina nzajya kumureba ndebe ko agifite igitinyiro nk’icyo yigeze.

Ne yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Amaraso y’inzirakarengane azahora abacira urubanza! Imana ijya ikomeza ababuze ababo muri genocide kuko agahinda batewe kararenze.

Annet yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka