Ni ibyaha akekwaho gukora ubwo yari umukozi wa Komini Nyabikenke ashinzwe urubyiruko mu 1994, aho abamushinja bavuga ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwitwa Kayihura Jean Marie Vianney wiciwe ku cyobo cya Kanyanza, ubwo ngo yari amaze guhururizwa na Musonera.
Icyo gihe ngo Musonera yari i Nyabikenke aho yacururizaga inzoga, ari naho Kayihura yagiye kugura inzoga mbere y’uko yicwa.
Ku rukiko rwa Kiyumba hateraniye abantu basaga 150 baje kumva iburanisha, mu gihe Musonera nawe ari mu rukiko mu mwambaro usanzwe ipantaro y’umukara n’agapira ka siporo karimo ubururu urimo n’akeru gake, agaragiwe n’umwunganizi we.
Hari kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga.
Ubwo umucamanza yari ahamagaye Musonera ngo aze atangire kuburana, umwunganizi we mu mategeko asabye urukiko ko babongera isaha imwe bakabanza bakaburanisha abahari kugira ngo babone umwanya uhagije wo kuganira nk’umukiliya we, umushinjacyaha arabyemera.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|