Mugesera yongerewe igihe cyo kuvugana n’abunganizi be

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongereye Leon Mugesera igihe cy’ukwezi cyo gukomeza kuvugana n’abunganizi be mu mategeko, kuko yari yatangaje ko kugeza ubu atarabizera neza ku buryo bamuhagararira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03/04/2012 nk’uko byari biteganyijwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutangaza imyanzuro ku byifuzo bya Mugesera byo kongererwa igihe cyo kuburana ndetse no gusaba ko yaburana mu Gifaransa.

Kugeza ubu Mugesera afite urutonde rw’abunganizi icyenda yifuza ko bamuhagararira, barimo Umunyamerika umwe, Abanyakanada batandatu n’Abanyarwanda babiri.

Sauda Murererehe wari uhagarariye urukiko, yatangaje ko Mugesera yemererwa n’amategeko guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura ariko akaba atemerewe kuburana mu Gifaransa kubera ko impamvu akurikiranywe ari ukubera ijambo yavuze mu Kinyarwanda.

Ku kibazo cy’uko Mugesera ahakana ko kugeza ubu atarabazwa ku byaha aregwa, Perezida w’urukiko yamumenyesheje ko nta kuntu yavuga ko atarabazwa mu gihe ahakana ibyo aregwa. Avuga ko nta muntu wahakana ibyaha atazi.

Nyuma yo gusomerwa n’urukiko, umwunganizi wa Mugesera mu mategeko yatangarije abanyamakuru ko kuri ubu nta cyemezo bahita bafata niba bazajurira, kuko azabanza akicarana n’umukiriya we bakabiganiraho.

Mugesera wagejejwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 24/01/2012, ashinjwa ijambo yavugiye ku Kabaya tariki 22 /11/1992, rishishikariza abantu kwica Abatutsi; ririmo amagambo atyaye, aho yagize ati: “Mumenye ko uwo mutakata ijosi ari we uzaribakata”.

Kugeza ubu ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha birimo gutegura Jenoside, gukora Jonoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibikorwa byibasiye ikiremwamuntu harimo ubwicanyi n’iyicarubozo. Urubanza ruzasubukura tariki 09/05/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka