Mugesera yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012, Leon Mugesera yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku nshuro ya mbere kuva yagezwa mu Rwanda kugira ngo atangire kwiregura ku byaha ashinjwa.

Mugesera yagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Nyarugenge 08h46 azanywe n’abapolisi babiri. Yisobanura mu mvugo ituje mu rubanza rwari rwitabiriwe ahanini n’abanyamakuru bo mu Rwanda na mpuzamahanga, Mugesera yabwiye urukiko ko ataritegura bihagije kuko agikeneye kuvugana n’umwunganizi we.

Yasabye urukiko rwari ruyobowe na Souda Murererehe kumuha igihe cyo kwitegura kiri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, ariko yongeraho ko bishoboka ko icyo gihe nacyo kitageraho.

Yavuze ko yifuzaga kuzunganirwa n’umunya Canada ariko akaza kumubwira ko yamuboneye uwamufasha wo mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu akeneye igihe cyo kuvugana nawe.

Byarangiye urukuko rumuhaye amezi abiri yo kwitegura no kuvugana n’umwunganizi we, nk’uko yabyisabiye. Urubanza ruzasubukurwa tariki 02/04/212 ku kicaro cy’urukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Dore amwe mu mafoto yafatiwe mu rubanza:

Mugesera mu rukiko n'umunyamategeko
Mugesera mu rukiko n’umunyamategeko
Abapolisi bazana Mugesera mu rukiko.
Abapolisi bazana Mugesera mu rukiko.
Urubanza rwari rwitabiriwe n'abantu benshi
Urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi
Abari bayoboye urubanza, hirya yabo ni abanyamakuru bafataga amafoto.
Abari bayoboye urubanza, hirya yabo ni abanyamakuru bafataga amafoto.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mugesera ni imfungwa mpuzamahanga ntafatwa kimwe nk’abandi baba muri 1930.We aba mu byumba no mu mibereho nk’iy’abafungiwe Arusha.

yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Ubutabera bukore akazi kabwo kugirango MUGESERA AKATIRWE URUMUKWIYE KUKO AMAGAMBO YE ARAHANDA ASUBIZA INYUMA ABANYARWANDA.

Ali NSHIMIYIMANA Abdel yanditse ku itariki ya: 3-02-2012  →  Musubize

Reka Nshimire Matabaro ku bw’igitekerezo cye nanjye nabaza nti kuki atambaye iroza nk’abandi,

none se yibera muri Lodge ko mbona yatuyemo costume yirimbishije cyane.

abanyamakuru ba k2d badusobanurire iryo tandukaniro rye n’abandi.

Murakoze

heeeeeeeee yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

wagiye witonda sha wowe uvuga ko atambaye iroza, kuko ryambarwa n’abagabo gusa

fi yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ko atambaye Roza nk’abandi bafungwa acumbitse kwa nde?

Matabaro yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka