Mugesera yagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Nyarugenge 08h46 azanywe n’abapolisi babiri. Yisobanura mu mvugo ituje mu rubanza rwari rwitabiriwe ahanini n’abanyamakuru bo mu Rwanda na mpuzamahanga, Mugesera yabwiye urukiko ko ataritegura bihagije kuko agikeneye kuvugana n’umwunganizi we.
Yasabye urukiko rwari ruyobowe na Souda Murererehe kumuha igihe cyo kwitegura kiri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, ariko yongeraho ko bishoboka ko icyo gihe nacyo kitageraho.
Yavuze ko yifuzaga kuzunganirwa n’umunya Canada ariko akaza kumubwira ko yamuboneye uwamufasha wo mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu akeneye igihe cyo kuvugana nawe.
Byarangiye urukuko rumuhaye amezi abiri yo kwitegura no kuvugana n’umwunganizi we, nk’uko yabyisabiye. Urubanza ruzasubukurwa tariki 02/04/212 ku kicaro cy’urukiko rukuru rwa Nyarugenge.
Dore amwe mu mafoto yafatiwe mu rubanza:
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugesera ni imfungwa mpuzamahanga ntafatwa kimwe nk’abandi baba muri 1930.We aba mu byumba no mu mibereho nk’iy’abafungiwe Arusha.
Ubutabera bukore akazi kabwo kugirango MUGESERA AKATIRWE URUMUKWIYE KUKO AMAGAMBO YE ARAHANDA ASUBIZA INYUMA ABANYARWANDA.
Reka Nshimire Matabaro ku bw’igitekerezo cye nanjye nabaza nti kuki atambaye iroza nk’abandi,
none se yibera muri Lodge ko mbona yatuyemo costume yirimbishije cyane.
abanyamakuru ba k2d badusobanurire iryo tandukaniro rye n’abandi.
Murakoze
wagiye witonda sha wowe uvuga ko atambaye iroza, kuko ryambarwa n’abagabo gusa
Ko atambaye Roza nk’abandi bafungwa acumbitse kwa nde?