Mugesera yavuye ku izima yemera kuzaburana mu Kinyarwanda

Leon Mugesera yashyize ava ku izima yemera kuzaburana mu Kinyarwanda ntawe umushyizeho agahato, nyuma yo kwandikira Urukiko rw’Ikirenga arusaba gutesha agaciro ikirego yari yarushyikirije.

Kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibyo Mugesera yarusabye mu ibarurwa yarwandiye arusaba gutesha agaciro icyo kirego. Urukiko rwavuze ko iyo baruwa nta nenge ifite kandi ko ikurikije amategeko.

Rwatangaje ko n’ubwo atari ahari ubwo rwatangazaga umwanzuro warwo azamenyeshwa uwo mwanzuro.

Mugesera ukurikiranyweho icyaha cyo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi, yari yanze kuburana mu Kinyarwanda, avuga ko hashize igihe kirekire adaheruka mu Rwanda, bityo hakaba hari byinshi byahindutse muri urwo rurimi.

Icyo akurikiranyweho ni ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, mu Kinyarwanda ari naryo ubutabera bwahereyeho bushingiraho ko agomba kuburana mu rurimi yavuzemo iryo jambo kugira ngo ridatakaza umwimerere waryo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations dr mugesera, urimo gutera intambwe nziza.
Alie iacta est

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka