Mugesera yashyize yemera ko yamenyeshejwe ibyaha aregwa

Mugesera Leon yemereye Urugereko rw’Urukuko rwa Nyarugenge ko ubushunjacyaha bwamubajije ndetse bukanamumenyesha ibyaha ashinjwa, nyuma yo kwerekwa umukono yasinyeho ariko avuga ko atigeze asobanurirwa neza ibijyanye n’iryo bazwa.

Kuri uyu wa mbere tariki 23/04/2012, urubanza rwa Mugesera rwakomeje nyuma yo guhabwa ukwezi ko gukomeza kwitegura uru rubanza no kuvugana n’abamwunganira, nk’uko yari yabisabye.

Nubwo Mugesera n’umwunganira, Maitre Donat Mutunzi, bemeye ko Mugesera yabajijwe n’ubushinjacyaha kandi bari barabihakanye, Mugesera yakomeje kujurira avuga ko yifuza kuburana mu rurimi rw’Igifaransa ngo kuko hari amagambo ashobora kuba yarahindutse mu myaka igera kuri 20 yamaze muri Canada.

Ubushinjacyaha bwakomeje kumutsembera buvuga ko hashingiwe ku mvugo Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992, adashobora kwemerwa kuburana mu rundi rurimi rutari Ikinyarwanda kugira ngo ijambo yavuze ridatakaza umwimerere waryo.

Imyanzuro y’ubujurire ku kirego cye kuburana mu Gifaransa izasomwa tariki 27/4/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka