Mugesera yasabye umuryango we kumushakira umwunganizi
Léon Mugesera yatangiye gushaka umwunganizi uzamwunganira mu rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba, aho azaba yisobanura kuri dosiye y’ibirego yashyikirijwe urukiko ku gikorwa yakoze mu 1992 cyo gukangurira abantu gukora Jenoside.
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri w’icyumweru dusoje nibwo Mugesera yagejejwe ku butaka bw’u Rwanda ahita ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali, nyuma yo kumara imyaka 16 aburana kutoherezwa mu Rwanda.
Umushinjacyaha wa Repubulika, Martin Ngoga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’urukiko rw’ Arusha (Agence Hirondelle) ati: “Dosiye yoherejwe kuri parike na polisi igomba no koherezwa ku rukiko bitarenze kuwa Gatatu utaha.”
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo guhata ibibazo Mugesera kitashoboye gukomeza kuko nyir’ubwite yasabye ko byakorwa ari kumwe n’umwunganizi uzaturuka mu gihugu cya Canada cyangwa uwo mu Rwanda watoranyijwe n’umuryango we.
Ngoga ati: “Twamwemereye kuvugana n’umuryango we uri muri Canada kuri telefone n’abunganizi be. Turizera ko uwo mwunganizi azaboneka bidatinze kugira ngo urubanza rukomeze.”
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|