Mugesera yasabye kongererwa ukundi kwezi ko kwitegura kuburana

Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Ari imbere y’urukiko, kuri uyu wa Mbere tariki 02/04/2012, Mugesera yasabonuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira kuko atarabagirira icyizere cyose.

Mugesera wavugaga avangavanga Ikinyarwanda n’Igifaransa, yatangaje ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’abantu yari yahisemo ko bamwunganira, kandi yari yabyemerewe n’Umushinjacyaha mukuru, Jean Siboyintore.

Mugesera yibajije impamvu Umushinjacyaha mukuru yari yamwereye kuvugana n’abamwunganira, ariko nyuma bikaza guhagarara ndetse na Siboyintore akamubwira ko atazi icyabihagaritse.

Sauda Murererehe wari uyoboye urukiko.

Indi mpamvu Mugesera avuga ko adashobora guhita aburana ni uko kugeza ubu atarabazwa ku byaha ashinjwa, ariko ubushinjacyaha buyobowe na Ndibwami Rugambwa bwabihakanye bwivuye inyuma ndetse bunatanga amwe mu matariki Mugesera yahatiweho ibibazo.

Ikibazo cy’uko yaba yarabajiwe cyangwa atarabajijwe ku byaha aregwa kigaragara ko gifite uburemere kurusha ikindi nacyo cyari cyateje impagarara aho yasabaga kutaburana mu Kinyarwanda. Kuba yarabajijwe cyangwa atarabajijwe nabyo bizagenderwaho kugira ngo harebwe niba yakorengerwa ukwezi yasabye.

Mugesera yavuze ko adashobora kuburana mu Kinyarwanda kubera ko mu butabera buri jambo riba rifite agaciro kandi akaba yamaze imyaka myinshi mu gihugu gikoresha Igifaransa.

Mugesera kimwe na Maitre Mutunzi umwunganira bemeza ko ubushinjacyaha bwirengagije ibyo bwasezeranije Canada mu 2009, ubwo bwayishikirizaga impapuro zibusaba kohereza Mugesera mu Rwanda. U Rwanda rwasezeranyije Canada ko Mugesera azahabwa igihe cyo kwitegura urubanza no kumworohereza mu myiteguro.

Urutonde rw’abantu icyenda Mugesera yifuje ko bamuha uburenganzira bwo kuganira nabo, harimo Umunyamerika umwe, Abanyakanada batandatu n’Abanyarwanda babiri.

Bimwe mu byaha Mugesera aregwa harimo gutegura Jenoside, gukora Jonoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibikorwa byibasiye ikiremwamuntu harimo ubwicanyi n’iyicarubozo.

Urukiko ruyobowe na Sauda Murererehe rwasoje urubanza ruvuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03/04/2012 ariho ruzasoma imyanzuro ku kifuzo cya Mugesera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka