Kuri uyu wa gatanu tariki 20/07/2012, mu isomwa ry’imyanzuro y’urukiko rwari ruyobowe na Jean Augustin Bakuzakundi, yavuze ko urukiko rumaze kwiga ikirego cya Mugesera rwasanze nta shingiro gifite rugitesha agaciro.
Mugesera yifuzaga ko urukiko rwamuha amezi atatu n’iminsi 24 ihanye n’iyo ubugenzacyaha bwakoresheje mu kwiga idosiye ye. Akimara gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ibirego ashinjwa, Mugesera yahawe iminsi itatu gusa ngo abe yitabye urukiko.
Urukiko kandi rwemeje ko nta burenganzira bwa Mugesera na bumwe bwigeze buhutazwa kuko inyandiko mvugo zose z’imanza zagiye ziba yagiye azisinya nta gahato nta n’ingingimira kandi nawe akabyemera.
Ku kindi kirego Mugesera yari yatanze ku makosa yaba yarakozwe n’urukiko rumwima ijambo, urukiko rwagaragaje ko nta mwanya yimwe kuko icyo gihe urubanza rwari rutaragera mu mizi, aho ushinjwa ahabwa umwanya wo kwisobanura nyuma y’uko amaze gusomerwa; nk’uko itegeko rigenga iburanisha ry’imanza ribiteganya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|