Ubwo yageraga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 10/05/2012, Mugesera yasomewe ibyaha aregwa byose aribyo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, gushishikariza abaturage kwica abandi, kwica no gutsemba Abatutsi, hamwe no kubiba urwangano rushingiye ku moko.
Prezida w’urukiko, Saudah Murerehe, yavuze ko Ubushinjacyaha bushobora gutangira guhamagara no kubaza Mugesera nyuma yo kurangiza imiti kuri uyu wa gatanu nk’uko nyiri ukuburana yari yabisabye.
Urukiko kandi rwasabye ko Mugesera ahabwa dosiye yose y’urubanza rwe, kugira ngo hubahirizwe amasezerano u Rwanda rwasinye ubwo rwakiraga Mugesera avanywe muri Canada.
Mugesera wakomeje gutinza urubanza ashobora kuzatanga andi mananiza y’uko atarabona abamuburanira kuko urukiko rutigeze rugira icyo rubivugaho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|