Mugesera yagaragaye imbere y’urukiko yambaye umwenda w’imfungwa
Leon Mugesera yagaragaye bwa mbere imbere y’Urukiko rukuru rwa Kigali yambaye imyenda yemeza ko umuntu ari imfungwa, mu rubanza rwe rukomeje aho aregwa uruhare yagize mu kubiba amagambo akangurira abantu gukora Jenoside.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16/07/2012, Mugesera waburaniraga ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa iminsi 30, yabwiye abacamanza ko uru rukiko rwirengagije nkana uburenganzira ahabwa n’amategeko.
Felix Rudakemwa wunganira Mugesera yavuze ko urukiko rwafashe icyemezo rutabanje kumva icyo abivugaho, asaba ko icyo cyemezo cyateshwa agaciro.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubujurire bwa Mugesera nta shingiro bufite, kuko ntaho yigeze areganywa mu nzego zose kandi ko hari amategeko yirengagijwe nkana ku nyungu ze.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Jean Bosco Mutangana, bwavuze ko ntaho Mugesera yimwe uburenganzira na bumwe.
Bwongeraho ko hari amategeko yagiye yirengagizwa nkana ku nyungu ze, nk’aho mu mategeko biteganywa ko nta muntu ushobora kurenza amasaha 24 ataraburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Mugesera umaze amezi atandatu ataraburanishwa nk’imfungwa azamenya icyemezo cy’urukiko kuwa gatanu tariki 20/07/2012.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Turuhutse ishati itukura...
ariko wa muvuga mute ko umuntu aberewe muri iriya myenda koko?nuko ni ugushinyagura.nahanwe kuko yakoze icyaha ariko mwimukina ku mubyimba,murumva??
Araberewe pe !ko bari baratinze kumugurira imyenda?
Type araberewe. Ngaho rero nibatangize urubanza rwe maze twumve uburyo yisobanura; nako uburyo asesengura discours ye yoretse imbaga. Buriya kandi wasanga atibuka neza ibyo yavuze! Ngo umuntu amanika agati yicaye...