Mugesera azoherezwa mu Rwanda ejo

Leon Mugesera, umunyarwanda uba muri Canada azoherezwa mu Rwanda ejo kugirango akurikiranywe ku byaha byo guhembera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Biteganjijwe ko azahaguruka muri Canada ejo tariki 12/01/2012 nyuma ya saa sita.

Urukiko rwo muri Canada, uyu munsi, rwanze guha agaciro ubujurure Mugesera yari yaratanze ajuririra icyemezo cyari cyafashwe cyo kumwohereza mu Rwanda.

Mu byo Mugesera akurikiranyweho harimo ijambo yavuze mu 1992 mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi ashishikariza abahutu kwica abatutsi.

Mugesera yabaga muri Canada mu mujyi wa Quebec kuva mu 1993. Icyemezo cya mbere cyo kohereza Mugesera kuburanira mu Rwanda cyafashwe muri 2005 ariko akomeza kugenda ajurira avuga ko atizeye ubutabera bwo mu Rwanda.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka