Urukiko rwo muri Canada, uyu munsi, rwanze guha agaciro ubujurure Mugesera yari yaratanze ajuririra icyemezo cyari cyafashwe cyo kumwohereza mu Rwanda.
Mu byo Mugesera akurikiranyweho harimo ijambo yavuze mu 1992 mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi ashishikariza abahutu kwica abatutsi.
Mugesera yabaga muri Canada mu mujyi wa Quebec kuva mu 1993. Icyemezo cya mbere cyo kohereza Mugesera kuburanira mu Rwanda cyafashwe muri 2005 ariko akomeza kugenda ajurira avuga ko atizeye ubutabera bwo mu Rwanda.
Umunyamakuru wa Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|