Mugesera azaburanishwa mu Kinyarwanda

Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, aremeza ko urubanza rwa Mugesera rugomba kuba mu Kinyarwanda kugira ngo ijambo yavuze ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko ridatakaza umwimerere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18/04/2012, Ngoga yatangaje ko nubwo ari uburenganzira bwa Mugesera kuvuga mu rurimi yifuza nta wakwirengagiza ko ijambo akurikiranyweho yavuze mu 1992 riri mu Kinyarwanda.

Ati: “Ikibazo cy’ururimi ntacyo kitubwiye kuko zose turazikoresha (Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza) ariko urubanza rwa Mugesera rurihariye kuko atari uko atazi Ikinyarwanda, ni ijambo yavuze mu Kinyarwanda ntitwifuza ko ryata umwimerere”.

Kuba Mugesera yarakomeje gukwepa kutaburana mu Kinyarwanda bigatuma amara imyaka igera kuri 17 muri Canada bitazaca intege ubutabera bw’u Rwanda kuko budateze kunanirwa gukurikirana abantu nk’abo; nk’uko Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda yabitangaje.

Abajijwe niba ikirego cya Mugesera ndetse n’ukwivumbura kwa Ingabire Victoire bidashobora kuba intandaro yo gutuma amahanga atangira gukemanga ubutabera bw’u Rwanda, umushunjacyaha mukuru yavuze ko abashaka impamvu batabura aho bazishakira.

Yavuze ko na mbere ibyo bibazo bitarabaho hari ibindi bitwazaga bakanga kohereza abafungwa mu Rwanda, ariko yongeraho ko ubutabera bw’u Rwanda nabwo butazigera bugoheka abakekwaho ibyaha bataraburanishwa.

Yaboneyeho no gushimira bimwe mu bihugu by’i Burayi birimo u Buholandi bwateye intambwe mu gufasha u Rwanda kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside ku butaka bwarwo.

Hari n’andi masezerano u Rwanda rugiye gusinyana n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi yo guhererekanya imfungwa; nk’uko Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka