Mugesera akomeje gusaba igihe kirenzeho cyo kwitegura kuburana

Leon Mugesra akomeje gutsimbarara ku cyifuzo cye cyo gusaba urukiko kumuha igihe gihagje agategura dosiye ye, kuko ngo ko hari byinshi bitaratungana, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko agomba kuburana kuko ibyo yari akeneye byose bwabimuhaye.

Ubwo yagaragaraga imbere y’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa mbere tariki 17/09/2012, Mugesera n’umwunganira bagaragaje ko hakiri byinshi bakeneye kwigaho ndetse no guhuriza hamwe n’ikipe y’abunganizi batanu bagomba kumuhagararira.

Ubwunganizi bwa Mugesera burasaba byibura amezi atandatu yo kwitegura. Mu mpamvu zigera kuri eshanu Mugesera yagaragaje zituma atiteguye kuburana harimo ikirego yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga asaba ko ingingo y’i 162 y’itegeko rirebana n’imanza zibanziriza izindi yakorerwa ubugororangingo.

Iyo ngingo ivuga ko urubanza rubanza rujuririrwa rimwe gusa mu gihe Mugesera we asaba ko yabasha kujurira inshuro irenze imwe.

Mugesera kandi avuga ko dosiye yahawe n’ubushinjacyaha ituzuye neza ndetse ikaba ifite n’impapuro zidasobanutse. Ibyo byiyongeraho n’indi dosiye igomba kuva ku Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), avuga ko nayo bayitegereza.

Icya kane avuga ko nacyo gishobora kumubangamira mu miburanishirize y’urubanza rwe, ni abagomba kumwunganira bageze kuri batanu, Mugesera avuga ko agomba kuburana ari uko bose bahageze.

Icya gatanu ni idosiye yaturutse muri Canada igizwe n’impapuro zigera ku bihumbi 40. Iyo dosiye bayimwoherereje kuri CD ariko avuga ko akeneye ko zashyirwa ku mpapuro kuko mashini ya Laptop yahawe imaze iminsi ine imugezeho kandi ubuyobozi bwa gereza nabwo bukamurushya kuyibona.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ikibazo kimwe ku kindi, buvuga ko Mugesera yahawe buri kimwe umuburanyi uburana ku rwego mpuzamahanga agomba guhabwa, ku bw’ibyo ubutabera bugomba kwihutishwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye bamushyikirije yari yuzuye kereka wenda afite ikibazo cya kopi zaje zitagaragara neza. Ariko nabyo bikazasuzumwa n’urukiko, nk’uko uwari uhagarariye ubucamanza yabitangaje.

Yavuze kandi ko dosiye igomba guturuka muri ICTR atari ikibazo kuko n’ubundi isanzwe itari iri mu kirego cy’ubushinjacyaha, bityo bwo bukayifata nk’amakuru kuruta uko ari ikimenyetso.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bidakwiye ko nta kintu cyabuza urwo rubanza gukomeza, kuko no kugira ngo ubutabera bwitwe ko butanzwe neza, bugomba gutangirwa igihe.

Ubucamanza bumaze kumva impande zombi bwafashe umwanzuro ko buzatangaza icyo bwemeje kuwa kabiri tariki 18/09/2012 saa yine za mugitondo mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka