Mu rukiko hagaragajwe amagambo ‘Biguma’ yakoresheje avuga uko Abatutsi bagomba kwicwa

Tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, nibwo rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana Manier uzwi nka ‘Biguma’ wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.

Biguma waregwaga muri uru rubanza, mu gihe cya Jenoside yari umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, n’abandi.

Mu buhamya bwatanzwe n’umugenzacyaha, Émilie CAPIELLE, wayoboye iperereza rya mbere ryakozwe ku birego bishinjwa Hategekimana Philippe wiyise Manier, yagaragaje amwe mu magambo yakoresheje, atanga urugero rw’uko Abatutsi bagomba kwicwa.

Émilie avuga ko ubwo yari mu iperereza muri Nzeri 2015 yahuye n’abatangabuhamya barenga ijana mu Rwanda, by’umwihariko mu gace bivugwa ko Hategekimana uzwi nka Biguma yakoreyemo ibyaha.

Bimwe mu byavuye mu iperereza ryakozwe, nk’uko bigarukwaho na Madame Émilie CAPIELLE, ni uko Dusingizimana Israel wari konseye wa Segiteri Mushirarungu mu yahoze ari Komini Nyabisindu mu gihe cya Jenoside, yagiye kuburira Abatutsi bagera kuri 300 bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, barinzwe n’uwari umusirikare witwaga Pierre. Icyo gihe Dusingizimana yinjiye mu modoka ya Toyota y’umweru, ndetse yibonera Biguma, Burugumesitiri Nyagasaza n’Abatutsi batanu b’Abasivile ndetse n’Abajandarume.

Umusozi wa Nyabubare wiciweho Abatutsi bagera kuri 300
Umusozi wa Nyabubare wiciweho Abatutsi bagera kuri 300

Muri iryo perereza kandi, Dusingizimana yavuze ko Biguma yafashe imbunda ya 60 mm Mortar-DR, ayishyira mu modoka maze ba Batutsi 5 bari mu modoka babashyira ku ruhande mu muhanda, bageze kuri bariyeri ya kabiri, maze Biguma asohora Burugumesitiri Nyagasaza aramurasa. Ati: “Uku ni ko mugomba kugenza Abatutsi”.

Dusingizimana uri mu bagize uruhare muri Jenoside, yakomeje avuga ko iyo modoka yakomereje ku musozi wa Nyabubare aho Abatutsi 300 bari bahungiye, bazengurutswe n’abajandarume bayobowe na Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma.

Dusingizimana mu makuru yatanze mu iperereza ryakozwe na Émilie CAPIELLE, yakomeje agira ati: “Umututsi wageragezaga gucika yicishwaga intwaro gakondo zabaga zifitwe n’abahutu bari bakikije uwo musozi bafatanyije n’abajandarume”.

Émilie CAPIELLE, avuga ko mu mabwirizwa yatanzwe na Dusingizimana wari Konseye, icyo gihe ngo abahutu batangiye guhamba abari bapfiriye kuri uwo musozi, ndetse ko kuva icyo gihe aribwo Jenoside yatangiye muri Nyanza.

Perezida w’Urukiko yabajije umugenzacyaha Émilie, wazanywe n’ubushinjacyaha muri ubu bujurire bwa Biguma, niba ibyo avuze ari ibyavuye mu buhamya, maze asubiza atya ati: “Ibi ni ibyavuye mu makuru(ubuhamya) yakusanyijwe mu matsinda, Israel DUSINGIZIMANA yatanze ubuhamya kuri byose ariko nanone ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside n’abaturage bakoze Jenoside ubwabo ari bwinshi kurushaho”.

Émilie watanze ubuhamya ku wa 12 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabubare, bari bazi neza ko Abajandarume ari bo bayoboye ubwicanyi kuko biboneye impuzankano yabo ndetse bakibonera na Israel DUSINGIZIMANA wari Konseye.

Mu batanze ubuhamya kandi hari uwagaragaje ko i Nyanza, yiboneye Biguma ari kumwe na Meya mu modoka abayobozi barebera ubwo hicwaga Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10,000).

Muri iri perereza kandi, bivugwa ko udutero duto twatangiye tariki 24 Mata ariko noneho ibitero simusiga biza ku itariki 28 Mata 1994 nk’uko byagarutsweho n’umutangabuhamya uri mu barokokeye i Nyamure.

Perezida w’urukiko yagaragaje amwe mu mashusho arimo (video) agaragaza ibice byafashwe n’ubuyobozi muri 2017.

Amashusho ya mbere agaragaza abajandarume, ahandi hakagaragara umuhanda urimo imodoka yarimo Biguma na Israel DUSINGIZIMANA.

Imbunda ya 60mm mortar- DR yakoreshejwe mu kwica Abatutsi
Imbunda ya 60mm mortar- DR yakoreshejwe mu kwica Abatutsi

Umwe mu bunganira Biguma, Me PHILIPPART, yitegereje ayo mashusho bakurikizaho andi agaragaza ahantu ba Batutsi batanu barasiwe imbere ya bariyeri. Andi mashusho yakurikiyeho agaragaza umuhanda uri hagati y’aho abo Batutsi batanu biciwe ndetse na Meya Nyagasaza Narcisse.

Aya mashusho yasobanuye neza ko nta zindi modoka zari mu muhanda, ibyo umugenzacyaha yemeje agendeye ku buhamya yahawe mu iperereza yakoze.

Mu kwitegereza neza, Abacamanza basanga muri ayo mashusho hagaragaramo abantu batandukanye hari inzu, hagakurikiraho umuhanda uri aho Nyagasaza yarasiwe.

Perezida w’urukiko yabajije Emilie niba azi uburyo abantu bakurikiraga iyo modoka ndetse n’umubare wabo, asobanura ko bayikurikiraga n’amaguru ariko ko atazi umubare w’abayikurikiraga. Muri ayo mashusho hagaragaramo Israel DUSINGIZIMANA, Emmanuel UWITIJE wari esikoti (escort), na BAYAVUGE Obed na we wari esikoti (escort).

Perezida w’urukiko yavuze ko icyo gihe Dusingizimana yagendaga ntacyo yikanga ndetse hari aho yasuhuzanyaga n’Abahutu bicaga Abatutsi kuri uwo musozi.

Hakurikiyeho amashusho agaragaza abantu batatu berekeza ku ntangiriro z’umusozi wa nyabubare Dusingizimana akitandukanya na bo gato kugira ngo ahorahoze Abatutsi bari batarashiramo umwuka akoresheje ibikoresho gakondo, nyuma yaho berekanye amashusho Israel Dusingizimana na Biguma bari hejuru y’umusozi ku gasongero.

Perezida w’urukiko yavuze ko ubwicanyi bw’i Nyamure bwabaye tariki 27 Mata 1994, maze umwe mu nyangamugayo abaza umugenzacyaha Émilie, niba Dusingizimana Israel ataba yaratanze ubuhamya bwe abeshya agamije kugabanyirizwa igihano yahawe nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside, maze asubiza ko atari byo.

Émilie yageze mu Rwanda inshuro zigera mu icumi (10) aje mu iperereza ndetse agaragaza ko ibyo bavuga ku Rwanda n’Abanyarwanda atari byo kuko iki ari igihugu kirajwe inshinga n’uburezi bufite ireme, ubwisanzure ndetse ko yatunguwe n’uburyo abahamijwe ibyaha bya Jenoside babayeho mu bwisanzure aho bari muri gereza n’ahandi, ko ibivugwa by’iyicarubozo bakorerwa atari byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka