Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta

Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana
Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Yagaragarije urukiko ko Laurent Bucyibaruta, atabaye Perefe wa Gikongoro ku buryo bw’impanuka, ahubwo ko ari we wagombaga gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside muri iyo Perefegitura.

Mu buhamya burebure yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nzira igoye Abatutsi banyuzemo, kugera kuri Jenoside yabakorewe, Minisitiri Jean Damascene Bizimana, yavuze ko Perefegitura ya Gikongoro yateguriwemo kandi ikageragerezwamo Jenoside, aho mu 1963 hapfuye Abatutsi basaga ibihumbi 20.

Yavuze ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo Ntara yarokotsemo Abatutsi bake kurusha izindi, bigaragaza ubukana yari ifite.

Yabwiye urikiko kandi ko Laurent Bucyibaruta yavanywe i Kibungo akajyanwa kuba Perefe wa Gikongoro, kugira ngo ashyire mu baturage urwango rwo kwanga Abatutsi rwabibwaga na MRND, kuko uyu mugambi wari waranze kujya mu baturage, bari biganje mu mashyaka ya MDR na PSD. Kuri iyi ngingo, Laurent Bucyibaruta wa MRND, yavuze ko iri shyaka atari ryo ryashyiragaho ba Perefe, kuko byakorwaga mu nama ya Guverinoma igizwe n’amashyaka menshi.

Yagize ati: "Sinari kwanga gukora inshingano, nagiriwe icyizere na Guverinoma. Aho bantumaga ni ho najyaga".

Minisitiri Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata, ati: “Iyo yahamagariraga Abahutu kwica, kwikiza umwanzi, bivuze Umututsi, hagashyirwaho za bariyeri, ari nako bacunga Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi, ngo hatagira uhava”.

Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamwishe. Bucyibaruta ariko, avuga ko nta nama ishishikariza abantu urwango yigeze akoresha.

Uretse kuvuga ko bahurizaga Abatutsi hamwe kugira ngo babone uko babica bitabagoye, yongeyeho ko Jenoside muri Gikongoro yari yarateguwe.

Atanga urugero ko tariki 7 Mata 1994 indege ya Habyarimana wari umukuru w’Igihugu, iraye iguye Abatutsi batangiye kwicwa, ndetse ngo ibyo byari byaravuzwe, byaranditswe mu binyamakuru bitandukanye birimo ikinyamakuru le Monde, Radiyo Vatican, … bivuga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Ni ho ahera avuga ko Jenoside itateguwe mu ijoro indege yaguyemo, ahubwo ko ari ibintu byafashe igihe bitozwa abaturage, ndetse ko Kayibanda Gregoire wabaye Umukuru w’u Rwanda mbere ya Habyarimana ubwe yagiye ku Gikongoro gutangiza ubwicanyi, aha uburenganzira Abahutu kwica Abatutsi, aho uwahohoteraga cyangwa akica Umututsi nta nkurikizi zamubagaho.

Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ubu arimo kuburanira mu Bufaransa
Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ubu arimo kuburanira mu Bufaransa

Ibyo kandi ngo byanavuzweho kare n’abo yita abahezanguni b’Abahutu mu 1992. Ahera ku ijambo rya Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ukuboza 1992 ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi bakabata muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Ethiopiya.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze batigeze barobanura cyangwa ngo bagire impuhwe kuko bicaga bose uhereye ku ruhinja, ati: “ Ntimubikore nka 1959 aho abana babarekaga, ahubwo yaba umurwayi, umugore n’umwana bose ni ukubica.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko mu mwaka wa 1992 aribwo byashyizwemo imbaraga. Ingabo z’u Rwanda icyo gihe zasohoye inyandiko isinyweho na Col Nsabimana Deogratias wari umwe mu bayobozi bazo ivuga ko umwanzi ari Umututsi, yaba uri imbere cyangwa hanze y’Igihugu.

Ati “Ibi ni ibyerekana ko kwica Umututsi wese byatangiye mbere ya 1994. Mu 1994 byose byari byarateguwe hasigaye gukusanya Abatutsi aho babasha kubagenzura.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu mu muryango we bagera kuri 84, bishwe muri Jenoside. Yavuze ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi,.. ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

Yavuze ko n’ubwo imanza zikurikirana abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga nta wari uzi ko zizagera aho zikaba, imanza nk’izi, zikaba zikenewe kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside, kandi abakoze ibyaha babihanirwe.

Biteganyijwe ko uru rubanza, ruzasozwa ku itariki 12 Nyakanga 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka