Me Karongozi yagaragaje ishusho y’urubanza rwa Nkunduwimye ruri kugana ku musozo

Me André Karongozi, umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, yagaragaje ishusho y’uru rubanza rusa nk’urugana ku musozo, avuga ko harimo ibirutandukanya n’izindi zagiye zirubanziriza.

Me André Karongozi, wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye
Me André Karongozi, wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye

Me Karongozi, avuga ko nkuko bisanzwe mu zindi manza, muri uru rwa Nkunduwimye naho humviswe abantu bari mu ruhande rwe, bamushinjura, abamushinja bagaragaza ibyo yabakoreye mu gihe cya Jenoside, n’abahanga ku mateka y’u Rwanda, gusa ariko ko abamwunganira batahakanye Jenoside nko mu zindi manza.

Me Karongozi yagize ati: "Kubwanjye urubanza rwose rwagenze neza, rutandukanye n’izindi zagiye ziba mbere kuko abunganira Nkunduwimye ntabwo bahakanye Jenoside."

Me Karongozi avuga ko Bomboko ku giti cye na we yiyemerera ko yabanye n’abakoze Jenoside. Ati: "Bomboko na we yiyemerera ko yabanaga n’abari muri komite nkuru y’interahamwe, yarimo Visi Perezida w’interahamwe, George Rutaganda, ZouZou na Kajuga wari utuye kwa Foto Musa."

Nkunduwimye na Rutaganda mu gihe cya Jenoside babaga bazenguruka mu Mujyi wa Kigali bajyanye abantu muri Mille Colline ariko byaje kugararagara ko byari ubucuruzi. Me Karongozi ati: "Bacaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu, hari abo bacaga rwose na magana inani. ikindi bigaragara ko bari bafite ububasha buremereye kuko ku ma Bariyeri bari babazi ntawe batangiraga."

Muri uru rubanza rwa Nkunduwimye, umwe mu batangabuhamya yagaragaje ko babaga bafite intwaro bagera kuri bariyeri bagashishikariza interahamwe kwica Abatutsi, ndetse bakaba bari bafite ububiko bw’intwaro mu igaraje rya AMGAR.

Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi ruri hafi gufata umwanzuro ku rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko
Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi ruri hafi gufata umwanzuro ku rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko

Me Karongozi wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye, avuga ko uburyo aba bagiye bahunga igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo bavaga i kigali bajyana imiryango yabo i Masango, Cyangugu bagakomereza i Bukavu, byerekana ko bari bafite ububasha n’ubushobozi.

Me karongozi yemeza ko koko hari imiryango mike yarokokeye muri AMGAR, ugereranyije n’iyari yahahungiye ariko ahanini wasangaga muri iryo garaji harahurizwaga ibikorwa bitandukanye by’interahamwe aho wasangaga hari ububiko bw’intwaro bakoreshaga, amasasu ndetse n’amacumbi y’abari bahashinzwe aribo Nkunduwimye Bomboko, Rutaganda ndetse na ZouZou.

Ashimangira ko AMGAR, cyari ikicaro gikuru cy’interahamwe bitewe n’ibyahakorerwaga nubwo abunganira Bomboko bo babihakanye.

Nkunduwimye na bagenzi be barimo kajuga, Me Karongozi avuga ko bari barayogoje Umujyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byumwihariko ibice bya Nyamirambo, Nyakabanda, Muhima ndetse n’ibice byerekezaga kuri Hoteli Mille Colline, dore ko uwitwa George Rutaganda yahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Me karongozi ashimangira ko igihe kigezweho muri uru rubanza kiri mu biganza by’abagize urukiko aribo, inyangamugayo n’abacamanza, aho bafite uburenganzira bwo kwiga ku byatangajwe na buri ruhande, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, hateganyijwe umwiherero kugira ngo hamenyekane umwanzuro uzafatwa muri uru rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka