Leta ntiyabuze amafaranga yo gufasha abunganira Uwinkindi-Umushinjacyaha Mukuru

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga arabeshyuza amakuru yavuga ko abunganira Pasiteri Uwinkindi babuze amafaranga yo gukora iperereza no gushaka abatangabuhamya.

Aya makuru yatangajwe mu cyumweru gishize muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umwe mu bakurikirana urubanza rwa Uwinkindi washyizweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Muri iyo raporo, yavuze ko Me Gatera Gashabana yamugaragarije impungenge zo kubura amafaranga yo gukora iperereza no gushaka abatangabuhamya kandi n’ubuyobozi bw’igihugu yagejejeho icyo kibazo bukaba nta gisubizo butanga.

Tariki 16/10/2012, Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yanyomoje ayo makuru avuga ko nta kibazo cy’amikoro gihari; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelle.

Yagize ati: “Guverinoma izi inshingano zayo zo korohereza uruhande rwunganira ibaha inkunga. Igikorwa cyose cyo kunganira mu mategeko kizemerwa n’urukiko kizishyurwa. Nta bura ry’amafaranga kuri ibyo.”

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko uruhande rwunganira Uwinkindi nirushaka gukora igikorwa runaka kijyanye n’urubanza rugomba kubisaba urukiko. Ariko, ngo ibi ntabwo byigeze bibaho.

Pasiteri Jean Uwinkindi yoherejwe na ICTR kuburanira mu Rwanda tariki 19/04/2012 nyuma y’intarambara y’inkundura yarwanye kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.

Pasiteri Uwinkindi ufungiye muri Gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibya byo gutsemba Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 62 avuka mu cyahoze ari komini Rutsiro prefegitura ya Kibuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka