Esme Bailey, umuvugizi w’uru rwego yatangarije itangazamakuru ko Mugesera yahise ajyanwa ku cyicaro cy’uru rwego giherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Montreal.
Bailey yavuze ko ikibazo cya Mugesera kizakurikiranwa urwego rushinzwe abanjira n’impunzi muri Canada, kigomba gutangira gukurikiranwa mu masaha 24 agifatwa.
Ubwo yafatirwaga mu bitaro, hari umugore we n’abana be ndetse n’umwunganizi we mu by’amategeko.
Kuwa Gatatu w’icyumweru dusoza, umucamanza akimara kuvuga ko ubujurire bwa Mugesera butemewe, nibwo Mugesera yahise ajyanwa kwa mu bitaro, abaganga bemeza ko agomba kuba agumye mu bitaro.
Ubutabera bwa Canada bumushinja ko ijambo yavuze nka Visi Perezida wa MRND mu 1992, ariryo rwabibye urwango rw’ Abahutu ku Batutsi byagejeje no kuri Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994.
Emmnanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|