Leon Mugesera ashobora kongerwa icyumweru kimwe ku butaka bwa Canada

Urukiko rukuru rw’intara ya Quebec muri Canada rwategetse abayobozi ba Canada gusubika icyemezo cyo kohereza Leon Mugesera mu Rwanda.

Ikinyamakuru cya Montreal Gazette cyanditse ko Umucamanza William Fraiberg yemereye Mugesera kuguma muri Canada kugeza tariki 20/01/2012, itariki bashobora kuzafataho umwanzuro ku bujurire bwe.

Canada igomba guha Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya Loni igihe cyo kwiga ikibazo cya Mugesera. Umuyobozi w’iyo komisiyo yasabye Canada ku gicamutsi cyo kuwa gatatu kuba bahagaritse kohereza Mugesera mu Rwanda kugeza igihe ubujurire bwe buzigirwa.

Nta wamenya niba Leta ya Canada iri bwubahirize iki cyemezo kuko urukiko rw’intara ya Quebec (provincial court) rufite ububasha buri munsi y’ubw’urukiko rukuru rwa Leta ya Canada (federal court).

Ubuzima bwe bumeze bute?

Leon Mugesera aracyarwariye mu bitaro bya kaminuza ya Laval mu mujyi wa Quebec. Bishoboka ko Mugesera yiteye imiti ikaba ari yo yatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga mu rwego rwo gutinza koherezwa mu Rwanda. Ku bitaro arwariyemo umutekano wakajijwe aho umuntu wese uje kumusura atanga ibyangombwa kandi akavuga n’impamvu y’isura rye.

Minisitiri w’Umutekano wa Canada ntabikozwa

Minisitiri w’umutekano w’igihugu cya Canada avuga ko Mugesera agisezerwa mu bitaro azahita ahambirizwa akerekeza mu Rwanda kuryozwa ibyaha bya Jenoside yahakoreye.

Leon Mugesera yahamagariye Abahutu gutsemba Abatutsi mu ijambo ryuzuye urwango rw’Abatutsi yavugiye i Kabaya tariki 22/11/1992 muri mitingi ya MRND. Iryo jambo ryakomeje kuba igikoresho gikomeye cya Jenoside no muri 1994.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka