Léon Mugesera agiye koherezwa mu Rwanda

Igihugu cya Canada kirateganya ko tariki 12/01/2012, kizohereza mu Rwanda Léon Mugesera wari umuyobozi wungirije w’ ishyaka MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, uregwa ibyaha byo gukangurira abantu kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu n’igihugu cya Canada, Urukiko Rukuru rwa Canada twategetse ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda, gusa ahita asaba ko yaba acumbikiwe kuko yavugaga ko agejejwe mu Rwanda yakwicwa.

Ikinyamakuru cyo muri Canada Montréal Gazette dukesha iyi nkuru, kivuga ko urukiko rwasanze Mugesera adakwiye kuba muri Canada kubera uburemere bw’ibyaha aregwa bijyanye no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Uwunganira Mugesera mu mategeko, Doyon, yavuze ko bakwiye guhabwa igihe gihagije kugira ngo bige ku idosiye ya Mugesera. Akomeza avuga ko ari nini, bituma itariki ya 06 yari yateganyijwe yimurirwa kuri 12 z’ ukwa Mbere 2012.

Leon Mugesera akurikiranweho ibyaha byo kwangisha no gukangurira abantu kwica abatutsi, hashingiwe ahanini ku ijambo yavuze tariki 22 /11/1992, aho yavuze ijambo ririmo amagambo atyaye, aho yagize ati: “Mumenye ko uwo mutakata ijosi ari we uzaribakata.”

Si ayo magambyo akarishye gusa ya Mugesera, kuko yanumvikanye avuga ko Abatutsi bakwiye kujugunywa muri Nyabarongo bagasubira aho we yita iwabo (Ethiopia) banyuze iy’ ubusamu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka