Laurent Semanza yangiwe gufungurwa mbere y’uko arangiza igihano

Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Laurent Semanza wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubu akaba arimo kurangiriza igihano muri Benin, wasabye gufungurwa kandi atararangiza igihano.

Semanza yahoze ari burugumesitiri wa Komini Bicumbi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri 2005 akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 34 n’amezi atandatu.

Semanza ashinjwa kuba yarateguye, kuyobora no kugira uruhare mu bwicanyi, iyicarubozo ndetse no gusambanya ku gahato, byakorewe mu bice bine mu byahoze ari komini Bicumbi na Gikoro.

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 76 ari kurangiriza igihano cye mu gihugu cya Benin, kubera icyorezo cya Coronavirus, muri Werurwe uyu mwaka akaba yaratanze ubusabe bwe asaba kurekurwa mbere yo kurangiza igihano, yitwaje kuvuga ko ubuzima bwe bwari mu kaga, bitewe n’imyaka ndetse n’imibereho aho afungiye.

Nyuma yo gusuzuma ubwo busabe, ukuriye IRMCT Camel Agius, yatangaje mu mpera z’iki cyumweru ko nta mpamvu zifatika zatuma Semanza yemererwa kurekurwa, kubera uburemere bw’ibyaha yahamijwe.

Agius yagize ati “Uregwa (Semanza) ntashobora gufungurwa kugeza ubwo azarangiza igihano cye, kandi uko jye mbibona, ubusabe bwe ntibufatika ku buryo hafatwa uwo mwanzuro, na cyane ko nta bihamya by’ibyo avuga”.

Uwo mucamanza yavuze ko mu busabe bwa Semanza, nta n’aho yagaragaje kwicuza ku byaha yahamijwe akanakatirwa, kandi ko hagendewe ku busabe bwa Leta y’u Rwanda, agomba kurangiza igihano yakatiwe.

Bisobanuye ko Semanza umaze gukora imyaka irenga 22 ku gihano yakatiwe, agomba kuguma muri gereza.

Iki cyemezo cy’umucamanza Agius, gitandukanye n’ibyagiye bifatwa na Theodor Melon, wagiye arekura bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bataranakora 2/3 by’ibihano bakatiwe.

Ku bantu 96 baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), 61 ni bo bahamijwe ibyaha, muri aba 31 baracyarangiza ibihano bakatiwe, mu gihe 22 barangije ibihano bakatiwe. Abandi umunani bapfuye batararangiza ibihano byabo.

Hari kandi abandi 14 bagizwe abere. Urwo rukiko kandi rwohereje abandi 10 kuburanira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nareke ubutesi imyaka isigaye si myinshi ejo azaba yafunguwe asange umuryango we mu gihe abandi yamaze iyabo ntushobora kwica ngo uzasaze cyangwa ngo upfe neza*

lg yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka