Kwitwara neza mu buroko no gufasha urukiko ni bimwe mu bitumye Bagaragaza agiye kurekurwa

Ku nshuro ya mbere urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha rwatanze uburenganzira bwo gufungura imfungwa yarwo yari yarakatiwe mbere y’uko arangiza igihano yari yarakatiwe cy’imyaka 8.

Iki cyemezo cyafashwe tariki 24 Ukwakira 2011, n’umucamanza Khalida Rachid Khan uyobora Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) cyo gusaba irekurwa rya Bagaragaza Michel wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 8 mu mwaka ushize wa 2010.

Amakuru kigalitoday.com gikesha itangazo ry’uryo rukiko aravuga ko mu mpamvu zatanzwe zo kumurekura harimo kuba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia (TPIY) rufite imikorere ijya gusa n’iya TPIR ruteganya ko imfungwa zakatiwe zishobora kurekurwa nyuma yo kumara bitatu bya kane (3/4) by’igifungo baba barakatiwe, kandi Bagaragaza yari amaze imyaka 6 afunze, ni ukuvuga ¾ by’imyaka umunani yakatiwe.

Izindi mpamvu ni uko Michel Bagaragaza ubwe yiyemeje kwishyikiriza urukiko mu 2005, akanemera ibyo yashinjwaga, ndetse akerekana ko azi uburemere bwabyo akanabyicuza, no kuba yararanzwe n’imyitwarire myiza aho afungiye muri Suède ku mugabane w’u Burayi kuva muri Nyakanga 2010.

Umunyarwanda Michel Bagaragaza yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cya OCIR- Ishami ry’icyayi, akaba yarafatwaga nk’umwe mu nkoramutima za Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda. Yamaze igihe ashakishwa na TPIR ku byaha byo kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira uruhare muri Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside.

Tariki 15 Kanama 2005, Bagaragaza yishyikirije TPIR ku bwende bwe, yitaba urukiko ku munsi ukurikiyeho ariko ahakana ibyo byaha byose yashinjwaga. Nyuma y’aho bidashobokeye ko yoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, na nyuma yo kugirana imishyikirano yihariye n’ubushinjacyaha, Bagaragaza yemeye kuba yaragize uruhare ruziguye muri Jenoside kuko yari yaremeye ko intwaro zari zigenewe gukora Jenoside zibikwa mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, ndetse akaba yaranaguriraga interahamwe inzoga akanaziha amafaranga.

Yemereye urukiko kandi ko yahaga Interahamwe imodoka z’uruganda ngo bazikoreshe mu ngendo zabo, ariko yongeraho ko yabikoraga akiza amagara ye n’umuryango we. Uko gufasha Interahamwe bikaba aribyo byatumaga ubushinjacyaha buvuga ko yazorohereje akazi bigatuma zibasha kwica abantu bari bahungiye ku musozi wa Kesho na Kiliziya ya Nyundo. Utwo duce twose ubu turi mu Karere ka Rubavu.

Kubera kwemera ibyo yaregwaga no kubisabira imbabazi imbere y’urukiko, tariki 6 Ugushyingo 2009 Bagaragaza yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani, kandi urukiko rutegeka ko hakurwamo igihe yafunzwe kuva mu 2005.

Michel Bagaragaza azafungurwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2011, bivuze ko ashigaje ukwezi kumwe n’iminsi itandatu mu buroko.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabasuhuje! nishimiye iyi nkuru yanyu cyane hari icyo yigisha kubanyarwanda buriya nka Ingabire victoire ntiyareberaho agasaba imbabazi hanyuma akareka kugora urukiko dore ko bimwe abyemera ariko ibyamunaniye ari ugusaba imbabazi

Gwiza Mussa yanditse ku itariki ya: 26-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka