Kwitonda Thadee ucyekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe muri Uganda

Kwitonda Thadee ukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu gitondo cya tariki 05/07/2012 yatawe muri yombi mu mujyi wa Kampala muri Uganda hafi ya Ambasade y’Ububiligi.

Kwitonda w’imyaka 51 yatawe muri yombi nyuma y’umukwabu wamaze iminota 30 wakozwe n’ikipe y’ibiro bishinzwe iperereza n’ubutasi byo muri Uganda (CIID); nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda.

Iki gikorwa cyatunguye u Rwanda kuko rwatekerezaga ko Kwitonda abarizwa ku butaka bw’ububiligi; nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza.

Siboyintore Jean Bosco, ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera yatangarije The New Times ko yatunguwe n’iyo nkuru kuko ubutabera bw’u Rwanda bwarimo gukorana n’ubuyobozi bw’Ububiligi mu myaka ibiri ishize ngo bute muri yombi Kwitonda bumwohereze.

Ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yagize ati “Iyi ni inkuru nziza ku butabera, gusa tuzategereza ko abaturanyi bacu b’abagande babyemeza. Kuko kugeza ubu nta makuru turabona kuri icyo gikorwa avuye mu buyobozi bwa Uganda.”

Chimpreports.com yo yemeza ko umuvugizi wa polisi ya Uganda, Asuman Mugenyi yemereye ko Thadee Kwitonda yatawe muri yombi ariko amakuru ahagije azayatanga mu gihe kiri imbere.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rikomeza rivuga ko Kwitonda yahakanye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ashaka ubw’Ububiligi, akaba yanakoraniraga hafi na ambassade yabwo muri Uganda.

Kwitonda yafashwe hagendewe ku mpapuro mpuzamahanga zatanzwe n’Ububiligi kandi niho Uganda ishobora kumwohereza; nk’uko umukuru wa polisi ikorera muri Kampala, Andrew Felix Kaweesi, yabitangarije Redpepper.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka