#Kwibuka25: RIB iraburira Abaturarwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda ubutumwa bujyanye n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo butumwa ni ubu bukurikira:

Muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ni byiza ko Abaturarwanda twese turushaho kuzirikana ikiduhuza tukamagana ikidutanya bityo tukirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanya haba ku buzima bwacu ndetse n’ibyo dutunze.

Niyo mpamvu dusaba Abaturarwanda bose kwirinda ibi bikurikira:

Tuributsa Abaturarwanda bose ko ibi bikorwa byose bimaze kuvugwa bigize ibyaha bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

Turasaba uwo ariwe wese wahura nabyo guhita abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyicaro kimwegereye cg guhamagara kuri nimero itishyurwa 166.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abandi Baturarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, tubashishikariza kwitabira gahunda zo kwibuka mu ituze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka