Kwambara imyenda ya Gisirikare n’imbunda nti bisobanuye kwica Abatutsi- Abunganira Nkunduwimye

Abunganira Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko bemeje ko yagiye ku igaraje rya AMGAR, nkuko abatanze ubuhamya benshi babigarutseho ariko ko yari ahari aje guhisha umuryango we, bidasobanuye ko yishe Abatutsi nk’uko abishinjwa.

Nkunduwimye Emmanuel akurikiranweho ibyaha by'intambara, iby'ibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu mu gihe cya Jenoside
Nkunduwimye Emmanuel akurikiranweho ibyaha by’intambara, iby’ibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu mu gihe cya Jenoside

Ni ubutumwa batangiye mu rukiko rwa rubanda rwa Buruseri mu Bubiligi, aho Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, ari kuburanira kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu.

Abunganira Nkunduwimye, mu minsi ibiri basobanuriye abagize inteko iburanisha by’umwihariko inyangamugayo zigira uruhare mu gufata umwanzuro mu rubanza, ko kuba umukiriya wabo, ashinjwa kugendana na Robert ndetse na Rutaganda nabo bashinjwe ibyaha bya Jenoside, aribyo bagendanaga, ariko ko bidasobanuye ko bakoze Jenoside ahubwo kwari ukugira ngo batazica umuryango we.

Umwe mu bunganira Nkunduwimye yagize ati: “Abunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, batinze ku myenda ya Gisirikare yari yambaye, yo yayambaraga kugira ngo yisanishe n’ abo bari kumwe ndetse abasaba ko kugeza ubu bagomba kumufata nk’umwere kuko ibyo bavuze byose hano bifite ibisobanuro."

Abwira inyangamugayo yagize ati: “Nimwe muzumva impande zombi ubundi tugafata umwanzuro. Ariko umukiriya wanjye ubu ni umwere mube muretse kumva ko ibyo bavuze aha aribyo."

Uyu mw’Avocaka, wavuganaga uburakari, yongeyeho ko abasaba kureba ibyo bavuga bakabihuza n’ibimenyetso. Ati: “Nk’aho bavuga gukubita umuntu sinzi uko wabyumva kandi we nta muntu yigeze akubita. Ni ukuvuga ko kuba ari mu rukiko ibyo abatangabuhamya bavuze ntibivuze ko aribyo. Ariko ntahakana ko byababayeho kuko bagenzi be bari kubikora, mwumve ko nyuma y’imyaka 30 bigoye kuba umuntu yaba akibuka ubintu byose.”

Akomeza agira ati: “Emmanuel Nkunduwimye si nari kumwe na we nibyo, ariko abatangabuhamya ibyo bavuze byose njye simbyembera.”

Avuga ko abatangabuhamya bagiye bagaruka ku mubano wa Rutaganda, Zouzu n’abandi ariko ibyo bidahagije ngo Nkunduwimye abe yarakoze nk’ibyo bakoze.

Yongeraho ko abatangabuhamya bavugaga ko ngo babonye Nkunduwimye muri metero 400, ibyo bigoye gusobanura no kwemeza ko mu ntera ireshya ityo wamenya umuntu n’icyo akoze.

Ati: “Hari abavuze ko bari bihishe, mu byukuri, urihishe kandi abo wihishe uri kubareba ibyo bakora, aho naho muzashyiremo ubushishozi."

Abunganira Nkunduwimye basabye inyangamugayo mu gufata umwanzuro, kuzasoma neza ubuhamya bitonze, ndetse asoma n’amazina y’Abatangabuhamya ngo atemera ubuhamya bwabo.

Abunganira Nkunduwimye uzwi nka Bomboko bagaragaje ko biteye urujijo kuba hari abantu bazwi bamuzi ko yabakijije banze kuza gutanga ubuhamya, barimo Paul Rusesabagina, ahubwo hakaza abo atazi ndetse bataziranye, bagaragaza ko kuba hashize imyaka 30 Jenoside ibaye, utaba wari umwicanyi ngo ubutabera bukwihorere, yongera kugaruka ku kuba umuryango wa Nkunduwimye na wo ngo waraburiye abantu muri jenoside bityo ko umukiriya we na we ababaye.

Uwunganira Nkunduwimye yahakanye kandi ko umukiriya we yafashe kungufu mu gihe cya Jenoside ngo kuko nta bimenyetso Bihari bibyemeza.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, wunganirwa n’abanyamategeko babiri, ruri kugenda rugana ku musozo aho biteganyijwe ko hatangazwa umwanzuro mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka