Ku nshuro ya mbere urukiko rw’i Paris rwaba rugiye kohereza mu Rwanda umuntu ukekwaho Jenoside

Vénuste Nyombayire, impunzi y’Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa ashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda; nk’uko byasabwe n’umushinjyacyaha ubwo Nyombayire yagezwaga imbere y’urukiko rukuru rw’i Paris.

Nyombayire ashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abana 20 b’imfubyi babaga mu kigo SOS ku Gikongoro yari abereye umuyobozi wungirije mu gihe cya Jenoside.

Mbere yo guhururiza aba bana bicishijwe impiri zirimo imisumari Nyombayire yaba yaragerageje kwica uwari umuyobozi mukuru wa SOS Gikongoro mu ijoro rishyira tariki 07/04/2012 ariko akabasha gutoroka agahunga; nk’uko Me Gilles Paruelle abivuga.

Umushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rw’i Paris wavugaga ku ruhande rw’u Rwanda, Me Gilles Paruelle, yasabye akomeje ko Nyombayire yakoherezwa mu Rwanda ashingira ku kuba u Bufaransa bwarakomeje kuba indiri y’abakoze Jenoside mu Rwanda kandi akaba ari cyo gihugu kikibatsimbarayeho cyanga ko bakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Umushinjacyaha yabajije Nyombayire Vénuste impamvu yatumye ava mu gihugu cye noneho umwunganizi we atanguranwa asubiza ati “Umukiliya wanjye arahakana yivuye inyuma ibyaha byose ashinjwa.”

Muri uru rubanza rwari ruyobowe na madamu Edith Boizette, Me Gilles Paruelle yagarutse ku kuntu u Bufaransa bwahindutse indiri y’abakoze Jenoside mu Rwanda kikabaha ubuhunzi bakaba bidegembya uko bashaka. Yagaruka ku nzira ndende Nyomabyire yaciyemo aho yaturutse mu gihugu cya Zayire, agaca muri Kenya akagera mu Burayi.

Ati “Aho hose mu Bufaransa ni ho yabonye ubwinyagamburiro. We n’abandi nk’abo ubu mu Bufaransa niho badamarariye mu gihugu cyoroye umuco wo kudahana. Nk’ubu mu Bufaransa, bamwe bahamaze imyaka igera 17”.

Nubwo ngo bisa n’ibitoroshye kuko hari inzira zindi bigomba gucamo, ni ubwa mbere ubutabera bw’i Paris busa n’aho bwiteguye kwakira icyifuzo cyo kohereza mu Rwanda Umunyarwanda ukekwaho Jenoside; nk’uko bitangazwa na Le Courier International. Umwanzuro kuri uru rubanza ukazatangwa tariki 27/06/2012.

Me Gilles Paruelle kandi yerekanye ko abaregwa bazagira ubutabera buhamye kuko n’inkiko Gacaca bitwazaga zarangiye bityo akaba asanga Nyombayire yoherejwe mu Rwanda yaburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

Uwo munyamategeko yanashinjije u Bufaransa kurigisa amwe mu madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside. Aha yashakaga kuvuga dosiye ya Yacinthe Nsengiyumva Rafiki nayo isa n’iyi iherutse kuburirwa irengero.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka