Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG

Abagize urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) rufite icyicaro mu Bubiligi, bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko bishimiye ibyavuzwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe, uheruka kwemera ku mugaragaro ko yicuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome byaranze Ababiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoloni.

Hari mu kwezi kwa gatandatu ubwo Congo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge ivuye mu maboko y’Ababiligi, ndetse umwami Philippe icyo gihe yavuze ko u Bubiligi bugiye gucukumbura ibyabaye, byaba na ngombwa bakabisabira imbabazi.

Icyo gihe inama ishinga amategeko y’u Bubiligi yasabwe kunononsora ako kazi, hafatwa icyemezo ko hazajyaho komisiyo y’abadepite yo kubyigaho, nayo isaba ko hashyirwaho akanama k’impuguke k’abantu 10 kagomba kubategurira akazi bazakora guhera mu kwakira k’uyu mwaka.

N’ubwo ari ibyo kwishimira ariko, urugaga RESIRG ruvuga ko iyo komisiyo igomba no kuzacukumbura uruhare rw’u Bubiligi mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba mu Rwanda.

Umuyobozi w’urugaga RESIRG Mazina Deogratias, mu kiganiro na Kigali Today yavuze ko nyuma yo kumva ko hagiye kujyaho iyo komisiyo bandikiye inama ishinga amategeko y’u Bubiligi basaba ko iyo komisiyo nijyaho bazakorana nayo kugira ngo bababwire ukuri batange n’ibimenyetso by’ibikorwa by’ababiligi n’ingaruka zabyo.

Mazina Deo
Mazina Deo

Mazina yavuze ko ku wa gatatu tariki 5 Kanama ari bwo bahawe igisubizo kibemerera ko bazabatumira bakagaragaza impungenge zabo n’ubusesenguzi bazaba barakoze kuri icyo kibazo.

Mazina Deogratias yagize ati:

“Iyo nama y’impuguke bayishinze inzu ndangamurage y’u Bubiligi (Musée Royale d’Afrique Centrale) n’inzu y’ububiko bw’igihugu (Archives de l’Etat) kugira ngo bategure itsinda ry’impuguke zizategura ako kazi, ndetse bashyiramo n’abantu benshi banyuranye barimo n’abo twe dusanga batagombye kujyamo kubera uko bitwara ku kibazo cy’ubukoroni bw’ababiligi muri Africa…"

"Abo ni nka Prof Philippe Reyntjens usanzwe uvuga ku mateka y’u Bubiligi muri Congo no mu Rwanda uko yishakiye, hakaba n’umunyamakuru Peter Verlinden nawe tuzi ko akunze kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ukundi…cyane cyane bitwaza ko ngo habaye Jenoside ebyiri, kugira ngo bapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi bakavuga ko hari n’iyakorewe Abahutu…"

Yongeyeho ati "Twebwe rero tumaze kumenya ko ririya tsinda rigiye kujyaho, twarakurikiranye dusanga barivugira ibyo muri Congo dusanga byaba atari byo kwirengagiza ibyabaye mu Rwanda no mu Burundi…kuri twe rero uriya ni umwanya mwiza wo kubibutsa ko abakoroni b’Ababiligi bagize uruhare mu byatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’igihe twiteguraga kubona ubwigenge, ubwicanyi bwabaye abatutsi benshi bakicwa abandi bagahunga, nabwo bugomba kuvugwaho bityo uruhare rw’Ababiligi rukajya ahagaragara."

Mazina Deogratias avuga ko bafite n’impungenge ko muri iryo tsinda ry’impuguke zizategura ibizagenderwaho na komisiyo yo gusesengura uruhare rw’u Bubiligi ku byabaye mu Rwanda, hashobora kuzajyamo n’abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba batanga amakuru atariyo kugira ngo bakomeze kugoreka amateka no gusibanganya uruhare rwabo n’urw’ababyeyi babo, urugero nk’abo mu ishyirahamwe Jambo asbl.

Kuri iki kibazo, Mazina yavuze baje no kumenya ko hari umwe muri abo uri mu mubare w’abazatumirwa, bityo akaba yizeza ko RESIRG izaharanira kuhaba kandi ikagaragaza ibyo bibazo byose igatanga ukuri nyako, cyane ko mu bo yifuzaga ko batumirwa hagombaga kuza mbere na mbere impuguke z’abanyarwanda zirimo abarimu muri kaminuza n’abize amateka kandi bari bariho no mu gihe cy’ubukoroni, ariko bakaba bataratumiwe.

Urugaga RESIRG ruvuga ko rukurikije aho ibintu bigeze ubu hari icyizere, rugendeye ku magambo yagiye avugwa na bamwe mu bayobozi b’u Bubiligi barimo Guy VERHOFSTADT wari ministre w’intebe muri 2000, wicujije mu izina ry’igihugu cye imbere y’imbaga y’abari baje ku rwibutso rwa Gisozi ku itariki 7 Mata 2000 kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,

Hari kandi Rudy DEMOTTE, wari Ministre Président wa Fédération Wallonie-Bruxelles, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwerekana ibyaranze iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yemeye ko u Bubiligi bwangije umuryango mugari nyarwanda mu gihe cy’ubukoroni bagasenya igihugu cyari kibayeho neza nta macakubiri, imvururu zigatangira mu 1959 abatutsi benshi baricwa, abandi barameneshwa, abasigaye gabuzwa epfo na ruguru kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ababirigi barahangayitse, barahemutse baraseba bahura ninkotanyi zatojwe none batangiye gushotora abanyarwanda.
1.Bagambiriye gusembura abanyarwanda.
2.Bagambiriye gutesha igihe abanyarwanda.
3.Bagambiriye guteranya abanyarwanda nanone ariyo mpamvu bitwaje uyu mwuzukuru wa MRND.
4.Bagambiriye guhiga Impamvu zabagarura muri teritoire bigeze kugiramo ijambo.
5.Bagambiriye kuduhombya tukisenyera tukisenya.
6.Bagambiriye gukora andi marorerwa bakoresheje ziriya njiji zidakunda gakondo yazo.
7.Bagambiriye kurimbura iterambere twihaye (Mwibuke ko aho bakoreye hose ntakuntu cyunguka bahakoze cyeretse Gereza)
8.Bagambiriye kuyoboza inkoni yicyuma akarere EAC
9.Bagambiriye gushyiraho ubuyobozi bwamafuti muri EAC
10.Bagambiri gushyigikira ibyaha bakoze bakiyambika isura nziza muruhando rwamahanga.

Ese bagumye iwabo tukaguma iwacu?
Inzererezi niba zicujije zatashye ko nabari mu ishyamba batashye.

Abagome no Kucyumweru bajya guhemuka koko.

Nshizirungu yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Aba bazungu bazashirwa ari uko tubashyize mu mwanya bakwiriye kabisa. Bashyigikiye Parimuhutu kuva kera none barashaka kuduterereza abuzukuru bayo!!!

Bea yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Aba bazungu bazashirwa ari uko tubashyize mu mwanya bakwiriye kabisa. Bashyigikiye Parimuhutu kuva kera none barashaka kuduterereza abuzukuru bayo!!!

Bea yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka