Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko ubutabera mpuzamahanga bufite akazi katoroshye ko kwemeza niba Félicien Kabuga ufungiye mu Bufaransa ashinjwa Jenoside, yakoherezwa kuburanira Arusha muri Tanzania cyangwa se akabanza guca i La Haye mu Buholandi gusuzumwa n’abaganga.

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, ku itariki 30 Nzeri 2020 ni bwo rwemeje gushyikiriza urubanza rwa Kabuga urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI), nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gicurasi amaze imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu iteka ryarwo, urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa ari na rwo rwego rusumba izindi mu butabera bw’iki gihugu, rwemeje umwanzuro w’icyemezo cyafashwe muri Kamena n’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, rwavuze ko nta nzitizi z’ubutabera cyangwa z’ubuzima zihari zishobora kubangamira iyoherezwa rya Kabuga akajyanwa Arusha muri Tanzania, ahari ishami ry’urwego MTPI kuburanishwa ku byaha ashinjwa bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Uhereye ku itariki 30 Nzeri 2020, u Bufaransa bwari busigaranye iminsi 30 kugira ngo bumushyikirize urukiko rwa Arusha.

Hagati aho ariko inkuru dukesha TV5Afrique, iravuga ko uwunganira Kabuga mu butabera Me Emmanuel Altit, yabwiye ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko yasabye urwego MTPI “ashingiye ku mpamvu z’ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza, kuba ageze mu za bukuru no kuba muri Tanzania hari icyorezo cya Covid-19”, yakoherezwa La Haye aho kujyanwa Arusha.

Umushinjacyaha wa MTPI, Serge Brammertz, yashyigikiye icyo cyifuzo ariko bitari ibya burundu, mu cyemezo cyo ku itariki 6 Ukwakira 2020 ubwo yaganiraga na AFP, akavuga ko Kabuga yagombaga “mbere na mbere” koherezwa i La Haye kugira ngo abanze asuzumwe “n’umuganga utari uwa leta”.

Impamvu yabyo nk’uko umushinjacyaha Brammertz yabisobanuye, ngo ni ukugira ngo babanze barebe niba uko ubuzima bwe buhagaze bitamugora koherezwa no gufungirwa muri Tanzania.

Kugeza ubu igitegerejwe ni icyemezo cya burundu kigomba gufatwa n’umucamanza wa MTPI kuri icyo cyifuzo ku itariki itari yamenyekana.

Félicien Kabuga w’imyaka 87 nk’uko ibyangombwa afite bibigaragaza, yatawe muri yombi ku itariki 16 Gicurasi 2020 mu gace kitwa Asnières-sur-Seine i Paris mu Bufaransa; arashinjwa kugira uruhare mu gutera inkunga y’ibikoresho n’amafaranga byakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside no kurema umutwe w’abicanyi biyise Interahamwe, bagize uruhare nyamukuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibyaha byose Kabuga ashinjwa n’ubutabera mpuzamahanga ni birindwi (7), ariko byose arabihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka