Kirehe: Barashima ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 120 bo mu Karere ka Kirehe bayobora abandi guhera ku rwego rw’umurenge n’abahagarariye inzego z’umuryango mu bigo bitandukanye muri ako karere, kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019, basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside bagamije kwigira ku butwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muzungu Gerard, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, yavuze ko impamvu ya mbere y’uruzinduko rwo kuza kureba ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, ari ukubera ko umuryango wa FPR Inkotanyi wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.

Ati “Urabona turi mu mwaka wa 25 Jenoside ihagaritswe, no kubohora igihugu bibayeho. Mu Karere ka Kirehe natwe dufite byinshi twigira kuri iyi ngoro. Icya mbere ni uko kubohora igihugu, ntabwo ari inzira ikorwa umunsi umwe ngo irangire. Nk’inzego z’umuryango rero, dushaka kwigira kuri uru rugero rwiza rwakozwe na bakuru bacu, kugira ngo natwe turukoreshe mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda mu Karere dushinzwe, cyane cyane Abanyamuryango kugira ngo babe ku isonga mu kugira uruhare mu bikorwa by’impinduramatwara umuryango wa FPR Inkotanyi watangiye igihe wahagarikaga Jenoside, ukabohora igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Kirehe, Muzungu Gerard yavuze ko biyemeje gufatira urugero ku butwari bw'Inkotanyi, baharanira guteza imbere abaturage bayobora
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Kirehe, Muzungu Gerard yavuze ko biyemeje gufatira urugero ku butwari bw’Inkotanyi, baharanira guteza imbere abaturage bayobora

Uwonkunda Gloriose waturutse mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, ni umwe muri abo banyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 120 basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside. Uwonkunda yavuze ko ari ubwa mbere yari ahageze.

Ati “Nahabonye nk’ahantu habitse amateka y’igihugu cyacu, cyane cyane urugamba rwo kurokora Abatutsi bahigwaga mu 1994. Habitse amateka akomeye cyane, nashishikariza n’abandi batarahagera kuza kuhasura.”

Yongeyeho ati “Mpakuye ishusho y’uburyo urugamba rwo kurokora Abatutsi rwagenze, cyane cyane ariko n’urugamba rwo kurokora igihugu cyacu, guhagarika Jenoside no kugira ngo Abanyarwanda bongere bagarukane ubumuntu n’ubunyarwanda, bongere babeho mu mahoro.”

Abihuje n’akazi akora ka buri munsi ko kuba ashinzwe uburezi mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, Uwonkunda yagize ati “Isomo mpakuye rijyanye n’uburezi, ni ukwigisha abana bacu umuco wo gukunda igihugu, umuco wo kukirwanirira, umuco wo kucyitangira n’umuco wo kuzamurana nk’Abanyarwanda.”

Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside iherereye i Kigali mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko. Iyo ngoro igaragaza uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze mu gihe cy’amezi atatu guhera muri Mata 1994. Mu bice by’ingenzi bigize urwo rugamba harimo gutabara abanyepolitiki n’ingabo za FPR bari muri CND, kurwanya no gutsinda abakoraga Jenoside, no kwirukana abakoze Jenoside bari bahungiye mu cyiswe ‘Zone Turquoise’ yarimo n’ingabo z’u Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka