Karongi: Umugabo ari imbere y’ubucamanza kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Barayavuga Israel wo mu kagari ka Gasura umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ari imbere y’ubutabera kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside Yabwiye umuturanyi we wari umwishyuje amafaranga amurimo.

Ugirimbabazi Appolonie ngo yishyuje Barayavuga amafaranga amurimo y’inzoga yamukopye, maze Barayavuga aho kugira ngo yishyure, aramusubiza ati: “Nushaka uzajye kundega, n’abishe abantu barabafunguye!”

Hari n’undi mugabo wo mu kagari ka Gasura, mu mudugu wa Gisayo, nawe watoteje umucikacumu baturanye mu gihe cyo kwibuka, amuvugaho amagambo akomeretsa ariko abwira abandi agira ati:

“Uriya yirirwa abuza abaturanyi amahoro avuza indirimbo za bene wabo yiziritse n’igitambaro gitukura ku kaboko ngo aribuka!”; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque.

Ahandi hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka ni mu murenge wa Gishyita, aho umugabo wari wavuye mu Nyakabanda ya Kigali, akajya iwabo, akabwira abatunyi be ngo nawe azajya yibuka abe bahambye mu rutoki, ngo kandi afite impungenge ko Perezida Kagame aramutse agiye bagira ibibazo.

Ibi bibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside byavugiwe mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Karongi yateranye kuri uyu wa kabili tariki 14/05/2013 aho abanyamabanga nshibwabikorwa b’imirenge bagaragaje aho bamaze kugera bakusanya inkunga yo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside.

Muri rusange akarere ka Karongi kageze kuri miliyoni 6 ariko biracyakomeje kugeza iminsi ijana yo kwibuka irangiye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byaha ntibisobanutse.

Bernard K yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka