Kanyarukiga Gaspard arasabirwa igihano cyirenze imyaka 30

Ishami ry’Ubujurire ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) tariki 14/12/2011, ryasabye ko igihano cy’imyaka 30 cyasabiwe umucuruzi Kanyarukiga Gaspard cyakongererwa.

Tariki 01/11/2010, ICTR yahamije Kanyarukiga icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu aho, tariki 16/05/1994, yategetse kurimbura kiriziya y’Inyange ahahoze ari muri Komini ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye. Iyo kiliziya yaguyemo abatutsi basaga 2000 bari bahahungiye.

Ishami ry’ubujurire rivuga ko urukiko rwakoze ikosa ubwo rwakatiraga Kanyarukiga igihano. Ubujurire buvuga ko Kanyarukiga yagize uruhare rugaragara muri icyo cyaha akaba ari yo mpamvu akwiye kongererwa igihano.

David Jacobs, uwunganira Kanyararukiga, arasaba ko urukiko rurekura umukiriya we cyangwa rukamugabanyiriza icyaha kuko ibyaha yahamijwe atabizi.
Yagize ati « Kanyarukiga ni umwere ku byaha yahamijwe. Ntiyari yamenyeshejwe ibyaha bishya yahamijwe n’urukiko. Icyemezo cy’urukiko ntigikwiye cyagombye guhanagurwa. »

Kanyarukiga aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Kiriziya y’Inyange. Icyi cyaha agisangiye na Padiri Seromba wakatiwe igifungo cya burundu na Ndahimana Gregoire wayoboraga Komini Kivumu wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kuri icyo cyaha.

Kanyarukiga yafatiwe muri Afurika y’Epfo tariki 16/07/2004 yoherezwa Arusha ku wa 19 Nyakanga 2004 maze urubanza rwe rutangira ku wa 31 Kanama 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka