Kabuga Félicien yari afite umuyoboro wagutse umufasha kwihisha ubutabera – Amb. Rugwabiza
Kabuga Félicien ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyari gushobora kwihisha ubutabera igihe kirekire adafite abantu n’ibihugu byamufashije mu kumushakira impapuro n’ubundi buryo bwo kubasha kwihisha ubutabera mu gihe cy’imyaka 26.
Ibyo ni ibyagaragajwe n’Intumwa ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Velentine Rugwabiza, ubwo yari mu nama y’Akanama ka LONI gashinzwe umutekano, yabaye ku wa Mbere, ivuga ku mikorere y’urwego rwasigaranye inshingano z’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Muri iyo nama, Perezida w’urwo rwego Carmel Agius, yagaragarije Akanama k’amahoro ka LONI raporo ya 16 ku mikorere yarwo, ari na ho Amb. Velentine Rugwabiza yavuze ko Kabuga Felicien uherutse gufatirwa mu Bufaransa, atashoboraga gucika ubutabera mpuzamahanga atabifashijwemo na bimwe mu bihugu, gusa ntiyavuga amazina yabyo.
Ambasaderi Rugwabiza yagize ati “Birumvikana ko Kabuga atari kubasha gucika ubutabera mpuzamahanga igihe kirekire kuriya, adafashijwe n’umuyoboro mugari, w’abamufashije kubona ubufasha bw’ibihgu muri Afurika n’Iburayi, aho yihishe kuva mu 1994”.
Ati “Ibi bizamura ibibazo byinshi twizera ko bizabonerwa ibisubizo mu rubanza rwe”.
Amb. Rugwabiza yavuze ko ifatwa rya Kabuga w’imyaka 87, ryabaye akazi gakomeye ku butabera mpuzamahanga ko gufata abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahunze ubutabera mu myaka irenga 20.
Ati “Turashimira umuhate w’ibiro by’Umushinjacyaha Brammertz n’ubufatanye bw’inzego z’amategeko z’u Bufaransa. Kubahiriza inshingano zabo no gufatanya n’ibiro by’umushinjacyaha, ni byo byatumye afatwa akagezwa mu butabera”.
Kabuga yafatiwe mu Majyaruguru y’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, aho yari amaze igihe aba akoresha amazina atari aye. Akekwaho kuba umuterankunga w’ibanze wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba kandi umunyamigabane w’imena n’umuyobozi wa Radiyo rutwitsi ya RTLM.
Ubwo yagezwaga mu rukiko mu Bufaransa, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa birimo no kugura imihoro ibarirwa mu matoni akayinjiza mu Rwanda, yakoreshejwe n’Interahamwe mu kwica Abatutsi.
Kabuga agomba koherezwa kuburanira i Arusha muri Tanzania, ariko we ashaka kuguma mu Bufaransa akaba ari ho aburanira.
Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi butaratangwa uko bikwiye, mu gihe hari abagize uruhare muri Jenoside bakihishashisha.
Ati “Ndifuza kwibutsa ko Umushnjacyaha Mukuru w’u Rwanda yohereje impapuro zita muri yombi zirenga 1000 mu bihugu by’ibinyamuryango bya LONI, harimo n’ibigize aka kanama (k’amahoro), zisaba ubufatanye mu gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bashinjwe ibyaha bya Jenoside cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda kuba ari ho baburanishirizwa. Ibihugu bike cyane ni byo byagize icyo bikora kuri izo mpapuro”.
Kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside mbere y’igihe
Hashize igihe Leta y’u Rwanda yamagana irekurwa ryihuse ku bantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside. Amb. Rugwabiza avuga ko ari ingenzi ku rwego rwasigaranye inshingano za ICTR, gusuzuma ubusabe bw’abasaba gufungurwa cyangwa kugabanyirizwa ibihano, mu rwego rwo guha agaciro impungenge z’u Rwanda.
U Rwanda rusaba urwego rwasigariyeho ICTR ko rwashyiraho ingingo zikomeye ku basaba gufungurwa mbere y’igihe.
Ati “Ibyo bikozwe, ni bwo twakwizera ko abafunguwe barangije ibihano byabo bazumva neza uburemere bwo kujya mu bikorwa bya Jenoside, cyangwa ingengabitekerezo yayo”.
Ambasaderi Rugwabiza yibukije urwo rwego zimwe mu mpungenge zagaragajwe muri raporo y’Umushinjacyaha, z’uko guhakana no gupfobya Jenoside bigikomeje gukwirakwizwa hirya no hino.
Ati “Raporo y’Umushinjacyaha igaragaza ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyigabanyiriza ubukana bikomeza kwiyongera no gukwirakwizwa n’abakoze Jenoside bataragezwa mu butabera ndetse n’ababashyigikiye, harimo n’ibihugu bimwe by’ibinyamuryango bya LONI. Ibyo bikorwa bigomba guhanwa n’aka kanama”.
Inkuru zijyanye na: Kabuga Félicien
- Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho
- Abaganga bagaragaje ko Kabuga Félicien atiteguye gukomeza urubanza
- Kabuga Félicien agiye kwitaba Urukiko mu nama itegura urubanza
- Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa
- Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi
- Félicien Kabuga yajyanywe i La Haye kugira ngo atangire kuburana
- Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo
- Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi
- Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye
- Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga
- Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha
- Filime ivuga ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yasohotse
- Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha
- Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be
- Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa
- Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda
- Barasaba ko abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera babiryozwa
- Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore
- Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000
- Uko Kabuga Félicien yatawe muri yombi
Ohereza igitekerezo
|