Kabuga yari amaze imyaka itatu ari mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye mu Buholandi nyuma y’uko yari akurikiranweho ibyaha birimo gutera inkunga no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Urubanza rwe rwaburanishwaga n’Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira (IRMCT) i La Haye mu Buholandi, rwari rwahagaritswe nyuma y’aho impuguke z’abaganga eshanu zasuzumye ubuzima bwa Kabuga, zikora raporo igaragaza ko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.
Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, bishyira iherezo ku myaka 26 yari amaze yihishahisha, ahunga ubutabera bwari bumutegereje ngo aryozwe ibyo yakoze.
Ku wa 8 Nzeri 2023, urukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza igihe kitazwi, kubera ko Kabuga yabonwaga nk’utagifite ubushobozi bwo kuburana, runategeka ko akomeza gufungirwa ahakorera Umuryango w’Abibumbye kugeza igihe ikibazo cyo kumurekura by’agateganyo kizakemukira.
Mu gihe yitabaga Imana, Kabuga yari ategereje kurekurwa by’agateganyo no koherezwa mu gihugu cyemera kumwakira ku butaka bwacyo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Niko bigenda twese turabagenzi gusa kubyo yakoze sumurage asize pe