Kabaya: Abaturage bakomeje gusaba ko Mugesera yazajya kuhaburanira

Abaturage batuye mu murenge wa Kabaya aho mu 1992 Mugesera yavugiye ijambo rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bakomeje gusaba ko yazanwa akahaburanira.

Uwitwa Mukantagara Beata warokotse Jenoside avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye birimo gukubitwa no gutwikirwa ako kanya nyuma y’ijambo rya Mugesera ryavuzwe nawe ahibereye.

Avuga ko Mugesera aburaniye aho hantu byabaruhura maze bakabasha gutanga ubuhamya bw’ibyabaye, ibyaha byamuhama agahanwa yabitsinda akarekurwa.

Ibyo babivuga ubona bizeye neza ko ibimenyetso bafite bihagije ngo urukiko rworohererezwe guca urubanza.

Aho Mugesera yavugiye ijambo ku Kabaya abaturage bifuza ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside ariko hubatse Kiliziya.
Aho Mugesera yavugiye ijambo ku Kabaya abaturage bifuza ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside ariko hubatse Kiliziya.

Ubwo uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karigarama, yasuraga abaturage bo mu karere ka Ngororero mu kwezi gushize bongeye kumusaba ko yakoresha ububasha afite maze Mugesera akaburanira aho yakoreye icyaha.

Nubwo Karugarama atakiri minisitiri w’ubutabera, Karamaga Sylivere, ari nawe wari wamugejejeho icyo cyifuzo avuga ko afite icyizere ko abayoboye ubucamanza bw’u Rwanda bazabumva maze bakazana Mugesera mu karere avukamo.

Uretse kuzana Leon Mugesera aho yavugiye ijambo rivugwa ko ryaba ryarabaye intandaro y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, hari n’abifuza ko aho yavugiye iryo jambo hakubakwa urwibutso rwa Jenoside, ariko ubu hubatswe kiliziya ya Paruwasi Gaturika ya Kabaya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka