Juvenal Rugambarara yarekuwe atarangije igifungo yakatiwe

Rugambarara Juvenal wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 11 muri 2007 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yarekuwe atarangije igihano cye.

Perezida wa ICTR yasabye ko Rugambarara wari ufungiye muri Benin arekurwa tariki 08/02/2012 kubera ko yitwaye neza mu gihano, kuba yaremeye icyaha no kuba yari amaze bibiri bya gatatu by’igihano yahawe.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko muri 2007, Rugambarara yiyemereye ko ntacyo yakoze kugira ngo ahane cyangwa se abuze abo yari akuriye kwica abatutsi hagati ya tariki 07-20/04/1994 by’umwihariko mu masegiteri ya Mwulire, Mabare na Nawe yo mu cyahoze ari komini Bicumbi yategekaga.

Juvenal Rugambarara yafatiwe muri Uganda mu kwa munani 2003 akaba yari asigaje imyaka 6 ngo arangize igihano cye.

Ifungurwa rye rikurikiye irya Michel Bagaragaza wari umuyobozi mukuru wa OCIR-Thé warekuwe mu mpera z’umwaka ushize atarangije igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka