Jean Uwinkindi yagejejwe i Kigali (Inkuru irambuye)

Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.

Ku isaha y’isaa 18h25’ nibwo yari ashyikirijwe Polisi y’Igihugu, nyuma yo kumara igihe kigera hafi ku isaha mu ndege ya RwandaAir ategerejwe n’imbaga y’abari ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda n’abanyamakuru.

Akimara gushyikirizwa Polisi, Umuvugizi w’ubutabera bw’u Rwanda,Alain Mukurarinda, yatangaje ko bishimiye icyo gikorwa, kuko bigaragaje icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe.

Ati: “Kuba ruriya rukiko rwohereje Jean Uwinkindi mu Rwanda bigaragaje icyizere rufitiye u Rwanda”.

Alain Mukurarinda avugana n’itangazamakuru.

Mukurarinda yakomeje avuga ko mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aribwo azabanza kumenyehswa ibyo ashinjwa no guhatwa ibibazo imbere y’ubushinjacyaha.

Uwinkindi wagaragazaga igihunga akigezwa mu maboko ya Polisi y’Igihugu, niwe Munyarwanda wa mbere woherejwe n’uru rukiko ku buranira mu Rwanda ariko Dosiye ye siyo ya mbere u Rwanda rwaba rwakiriye, nk’uko Mukurarinda yakomeje abitangariza abanyamakuru.

Icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda cyafashwe tariki 28/06/2011, cyongera kwemezwa nyuma y’ubujurire tariki 16/12/2011.

Yaje aherekejwe n’umuvugizi w’uru rukiko rwa ICTR, Roland Amoussouga, naho ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda hari Jean Bosco Siboyintore, ushinzwe gukurikirana abakurikiranyweho Jenoside bahunze.

Uwinkindi ajyanywe mu cyumba basinyiramo amasezerano y’ihererekanya.

Uwinkindi ari mu cyumba ategereje ko impapuro zisinywa.

Nyuma yo kumara gusinya amasezerano y’ihererekanya, yahise yambikwa amapingu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ariko akaga karagwira ibyo bavugaga mu itorero ADEPR abantu bakabihakana bibaye impamo,ngaho rero USABWIMANA Samuel uhagarariye ADEPR n’amenye ko no muntaze ndetse n’abungeri bazo harimo ibirura niyitonde rero aho guhora agaragaza ko mu itorero rye bakoreshwa n’umwuka wera gusa,ubu se n’UWINKINDI ni umwuka muziranenge wabimukoresheje?,KANDI Igisejeje wasanga ADEPR barimo kumusengera ngo bamurekure asubire mu ntama adaherutse? nk’uko USABWIMANA Samuel ahora asabira uwahoze akuriye iryo torero nawe wahunze witwa NSANZURWIMO kandi abifatanyije n’abayoboke be,ariko ADEPR ntizamusura koko nubwo yabasebeje? muzamugire inama yo kuvugisha ukuri kugira ngo Imana izamubabarire nubwo leta yo yamakatira.

simoni Rwayitare yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Ko numva se ngo Abagaturika nibo bakose Jenoside, abapasitoro nabo babikora?

Byatumye umuntu wese usengera mu idini Gaturika afatwa nk’uwakoze aya mahano, abasengera ahandi bo bakaba intungane.Ibyo ariko, ntibyagombye kuduteranya.

Njye ndabona icyaha ari gatozi,ntabwo bigomba kwititirwa idini, kandi ntawuzabazwa ibyo undi yakoze.

Ntitugacirane imanza yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

kigalitoday.com murenzeho! Mutugezeho makuru vuba nk’abantu babyiyemeje. Hat off to your reporters! they are as fast as lighting! Mukomerezaho. uwo mupasiteri naryozwe ibyo yakoze. Twubahe umuntu ni ikiremwa cy’Imana, nta muntu ufite uburenganzira bwo kumwambura ubuzima.

amakuru yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Imana ibgira Gahini iti:Ko wamenye amaraso ya murumuna wawe,uzarorongotane isi yose,ntihazagire ugucumbikira.
Maze uzerere bitinde,uzarind’upfa.Uwo muvumo,warakomeje
kugeza kuri bene Gahini,ibyo bakoze mu Rwanda mwarabibonye.Rero bizabahame kugeza kuri 3eme generation

Umurerwa Marie yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Ariko arusha haba za costumes nziza pe! ariko zambawe n’abicanyi kabuhariwe wa mugani ngo l’habit ne fait pas le moine. Yemwe yemwe! nari nzi ko abagatolika ari bo bakoze amahano, none nsanze amadini yose yarakoze hasi! Nimureke tuve mu madini twubahe Imana imwe rukumbi itagira idini ibogamiye ho

jeanine yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

that is good ,nabandiba zaza babazwe ibyobakozeubutaberabukore akazikabwotu.

alexis yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

This story travels fast muri updated nk’uko bisanzwe iteka !!!!!! wagira ngo bamuzanye babaterefona ngo mubanguke kigalitoday.com bitabacika.

Ni sawa kabisa nashyikirizwe ubutabera kuko "No one is above the law"

yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

ewana inkuru irihuse kabisa muri abantu b’abagabo! uyu mutype naze ajyezwe i Kayenzi kuri kariyeri i Nyamata abazwe ibyo yakoreye abatutsi b’i kayumba hanyuma na ADEPR imubaze intama yari ashinzwe yamaze kandi ahite atangaza n’abapastori bari bafatanije mu kwica intama bari bashinzwe kuragira. Akwiye kujyanwa muri gacaca y’i Nyamata.

Ferdis yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka