Itangazwa ry’imyanzuro ku bujurire bwa Mugesera ryongeye kwigizwa inyuma

Urukiko rwa Quebec rwongeye kwigiza inyuma itangazwa ry’imyanzuro ntakuka ku bujujurire bwa Leon Mugesera umaze imyaka 16 aburanira kutoherezwa mu Rwanda. Byagombaga kurara bitangajwe ariko byimuriwe kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Umuyobozi mukuru w’uru rukiko, kuwa mbere nibwo azatangaza icyavuye mu isuzuma urukiko rwakoze ku mpungenge zatanzwe n’Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya itotezwa, z’uko Mugesera ashobora gukorerwaho itotezwa aramutse azanywe mu Rwanda.

Abacamanza ba Guverinoma bari bagerageje gusaba umucamanza w’uru rukiko gukora ibishoboka byose akarara atanze imyanzuro ku buryo uru rubanza rumaze imyaka 16 ruva mu nzira.

Ikinyamakuru Montreal Gazette, gitangaza ko umwe mu bacamanza ba guverinoma avuga ko iryo perereza ku mpungenge zikomeza gutinza irangizwa ry’urubanza, ntacyo rizatanga gitandukanye n’ibyari byatangajwe na guverinoma ya Canada.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka