Isomwa ry’urubanza rwa Oswald Rurangwa woherejwe mu Rwanda na Amerika ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza rwa Oswald Rurangwa uregwa ibyaha bya Jenoside ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, ryasubitswe, rihabwa indi tariki.

Mu Kwakira 2021 nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wari warakatiwe n'inkiko za Gacaca igifungo cy'imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008
Mu Kwakira 2021 nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wari warakatiwe n’inkiko za Gacaca igifungo cy’imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008

Ni urubanza rw’ubujurire, rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho Oswald Rurangwa yajuririye igihano cyo gufungwa imyaka 30 yari yarahawe n’Inkiko Gacaca, kubera ibyaha zamuhamije byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho avugwa mu bitero byahitanye Abatutsi benshi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu bitero byahitanye Abatutsi kuri Sainte Famille ndetse no kuri Saint Paul mu gihe cya Jenoside.

Inkiko Gacaca zakatiye Oswald Rurangwa gufungwa imyaka 30 mu 2008 ariko icyo gihe ntiyari ahari kuko yari yaratorokeye ubutabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ariko zikaza kumufata nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi zasohowe n’u Rwanda, nuko ku itariki 7 Ukwakira 2021 agezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho arangiriza igihano cye.

Oswald Rurangwa yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Azwiho kuba yarakoranaga bya hafi na Col Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yagezwaga mu Rwanda, Ubushinjacyaha bwavuze ko Oswald Rurangwa yari Perezida w’interahamwe muri Gisozi akaba yarakoraga n’akazi k’ubwarimu. Yagaragaye no mu bikorwa byinshi bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kwica, kujya mu nama zateguraga Jenoside, kujya mu bitero. Araregwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu no kurimbura imbaga, n’ibindi bikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo.

Isomwa ry’uru rubanza rwa Oswald Rurangwa rizaba ku itariki 31 Werurwe 2026 saa munani z’igicamunsi, ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka