Isiraheli yatangiye kotsa igitutu Ubufaransa bwanze kuburanisha abakekwaho Jenoside

Isiraheli yasabye u Bufaransa gutangira kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakidegembya muri iki gihugu nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe.

Benshi mu barokotse Jenoside mu Rwanda baracyategereje ubutabera nyuma y'imyaka 24
Benshi mu barokotse Jenoside mu Rwanda baracyategereje ubutabera nyuma y’imyaka 24

Isiraheli nayo ni iguhugu kigeze gukorerwa Jenoside, aho Abadage bo mu ishyaka ry’Abanazi bahitanye abayahudi barenga miliyoni esheshatu mu ntambara ya kabiri y’isi

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byihishemo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Muri bo harimo Laurent Bukibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro na Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Saint Famille i Kigali, uyu we aracyanakora akazi k’ubupadiri mu Bufaransa.

Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana nawe ufite ibyaha akurikiranyweho mu Rwanda, abayeho mu mutuzo mu Bufaransa kimwe n’abandi bayobozi bakuru bari mu buyobozi bwateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, bari bagize ikiswe “Akazu”.

Mu myaka 23 ishize u Rwanda kimwe n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Bufaransa ntiyahwemye kotsa igitutu iki gihugu, kugira ngo gifate cyangwa cyohereze mu Rwanda abo bakurikiranyweho Jenoside ariko nta cyakozwe.

Mu nama iteraniye i Geneve mu Busuwisi, Brian E. Frenkel ukora mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu muri Isiraheli, yatunze agatoki u Bufaransa, avuga ko hari byinshi bugikeneye gukora kugira ngo abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y’ubutabera.

Yagize ati “Isiraheli iremeza ko hakenewe uburyo butuma abo bakoze Jenoside badacika ubutabera. Tukaba dukangurira u Bufaransa kongera ingufu kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yo mu Rwada babiryozwe.”

Ifoto y'umusirikare w'Umufaransa ari guha imyitozo urubyiruko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ifoto y’umusirikare w’Umufaransa ari guha imyitozo urubyiruko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iyi nama y’umuryango yiswe Universal Periodic Review (UPR), yari yanatumiwemo n’abaturutse mu Bufaransa, iba ari umwanya wo gusesengura uko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganiza bwa muntu.

Ibindi bihugu byashimangiye iki cyifuzo cy’uko u Bufaransa bwakongera umuvuduko mu kuburanisha abakekwaho Jenoside mu Rwanda birimo Guyanne, Kenya, Iran, Mozambique, Namibia n’u Rwanda.

IBUKA yahise itangaza ko yishimiye raporo yakorewe muri UPR isaba u Bufaransa kudakomeza guha icyuho abakurikiranyweho Jenoside. Iyi raporo yoherejwe muri Komisiyo ishinzwe gushyira mu bikorwa uburenganzira bwa muntu.

IBUKA iti “U Bufaransa bwananiwe kubahiriza amahame mpuzamahanga kugira ngo abakoze Jenoside bagezwe imbere y’ubutabera. Abanyamuryango bose ba UN bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga ahana abakoze Jenoside kugira ngo abakorewe Jenoside babone ubutabera.”

U Bufaransa ntibwitabiriye gushyira mu bikorwa gahunda yo kuburanisha abakurikiranyweho Jenoside bahahungiye, mu gihe hari na bamwe mu bayobozi babwo bashyirwa mu majwi mu gutera inkunga abakoze Jenoside.

Laurent Nkongoli, umunyamategeko ukorera mu Rwanda, avuga ko ari uburenganzira bw’ibihugu byose gutangaza ko ikindi gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu iyo bibaye ngombwa.

Ati “Niba Isiraheli yarakoze ubukangurambaga bwo kumvisha abandi banyamuryango ko bakwiye gushyigikira ko u Bufaransa bwongera umuvuduko, bashobora gukora inyandiko ibwotsa igitutu kugeza butangiye kubishyira mu bikorwa.”

Nkongoli avuga ko ahasigaye ari ah’u Rwanda kwihuza n’ibindi bihugu kugira ngo bakore raporo yotsa igitutu u Bufaransa kugira ngo bwite ku kibazo cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka