Ishami rya ONU ryanze ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya iyica rubozo ku isi ryasabye Leta ya Canada guhindura icyemezo cyo kohereza Leon Mugesera mu Rwanda ngo kuko ridafite icyizere ko atazakorerwa iyica rubozo.

Ejo, tariki 11/01/2012 urukiko rukuru rwa Canada rwari rwemeje ko Leon Mugesera yoherezwa mu Rwanda nyuma yo kwanga ubujurire bwari bwatanzwe n’umuburanira arwanya icyo cyemezo.

Iki cyemezo kimaze gufatwa, uwunganira Mugesera mu rukiko yahise yandikira umuryango w’abibumbye awusaba ko uwo aburanira atakoherezwa mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we, ONU nayo yandikira ubuyobozi bwa Canada ibusaba guhindura uwo mwanzuro, bituma Canada ihita ihindura icyemezo yari yafashe.

Mu kiganiro umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yagiranye na radiyo BBC mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yatangaje ko guhindura iki cyemezo bitunguranye kuko Mugesera ubwe byari byamunaniye kwemeza urukiko impamvu adashake koherezwa mu Rwanda.

Ngoga yagize agize ati “ONU ifite amateka mabi mu Rwanda; ntiyigeze igira icyo ikora ngo ihagarike Jenoside ubwo yabaga, none ubu iri gufasha abayigizemo uruhare guhunga ubutabera”.

Ubwo ejo urukiko rwemezaga ko agomba koherezwa mu Rwanda, Leon Mugesera yafashwe n’indwara itazwi ubu akaba ari mu bitaro.

Mugesera aregwa ibyaha byo guhamagaririra Abanyarwanda gukora Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka