Ingabire yahakanye ko nta butumwa yohererezanyije na FDLR

Ku munsi wa kabiri urubanza rwe rusubukuwe, Ingabire Victoire yahakanye ibimenyetso ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yaba yaragiranye ibiganiro n’abagize umutwe wa FDLR binyuze ku murongo wa internet (email).

Kuwa gatatu tariki 14/03/2012, Ingabire yari ahanganye n’abasirikare bane bahoze mu ngabo za FDLR bashinja Ingabire ko yagiye yohererezanya ubutumwa nabo ubwo bari bakiri mu mashyamba ya Congo.

Maitre Gatera Gashabana na Maitre Ian Eduard bunganira Ingabire mu rukiko, batangarije urukiko ko ibyo bimenyetso ari ibihimbano bigamije gufungisha umukiriya wabo, bavuga ko nabo batangiye iperereza ryabo.

Maitre Edouard ati: “Dufite impuguke ziri hafi gushyira hagaragara ibimenyetso y’uko Ingabire atigeze yandikirana n’abo basirikare bamushinja”.

Aba bunganizi kandi banemeza ko izo nyandiko zagiye zikorwa na bamwe mu bagize inzego zishinzwe iperereza harimo ubushinjacyaha, urwego rw’iperereza ndetse na polisi, ariko yirinda kugira uwo atunga agatoki.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa kane hakomeza kumva ukwisobanura kwa Ingabire ku bindi birego ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka