Nyuma y’uko Francis Stolla wunganira Ladislas Ntaganzwa ajuririye icyo cyemezo, ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko gutera utwatsi icyo cyifuzo kuko uruhande ruburanira Ntaganzwa bwajuriye nyuma y’iminsi 30 kandi amategeko ateganya iminsi 15; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya (ICTR) tariki 08/05/2012 rwafashe icyemezo cyo kohereza urubanza rw’uwahoze ari burugumesitiri wa Nyakizu kuburanira mu Rwanda.
Tariki 23/05/2012, umushinjacyaha mukuru wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow yashyikirije umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Rwanda, Alphonse Hitiyaremye, dosiye ikubiyemo ibirego ndetse n’ubuhamya buzifashishwa igihe Ntaganzwa azaba ari mu maboko y’ubutabera.
Ladislas Ntaganzwa utaratabwa muri yombi akurikiranweho gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Komini ya Nyakizu mu Ntara y’Amajyepfo, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, gukora ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urubanza rwa Ntaganzwa rubaye urwa kane rwoherejwe mu Rwanda nyuma y’urwa Pasiteri Jean Uwinkindi utegereje kuburana, Fulgence Kayishema na Charles Sikubwabo bombi bagikwepakwepa ubutabera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|