ICTR yumvishe mutangabuhamya wa nyuma uvuguruza ubuhamya bwa Augustin Ngirabatware

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 05/06/2012, rwumvishe umutangabuhamya wa nyuma wari uteganyijwe gutanga ubuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha avuguruza ubuhamya bwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside.

Umudiporomate ukomoka mu gihugu cya Nigeriya witwa PRWIII mu rubanza yavuguruje ibyavuzwe na Ngirabatware ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atari mu Rwanda kubera ingendo z’akazi yakoreraga mu bihugu bitandukanye hagati ya tariki 23/04 na 23/05/1994.

Ubwo buhamya bwatanzwe mu muhezo mu rubanza ruyobowe n’umucamanza wo mu gihugu cya Tanzaniya, William Sekule.

mbere y’ubwo buhamya, Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko umutangabuhamya azibanda mu kunyomoza amakuru avuga ko visa yatewe ku ruhushya rw’inzira (passport) ya Ngirabatware yayiterewe na amabasade ya Nigeriya ikorera muri Senegali; nk’uko bitaganzwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Ngirabatware akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka