ICTR yumvishe abatangabuhamya 3200

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umucamanza Rachid Khan ivuga ko abatangabuhamya 3200 batanze ubuhamya imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) guhera imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zatangira mu mwaka w’1997 .

Abatangabumya batwaye amasaha 26,000 bumvwa n’urukiko ni ukuvuga iminsi 1083 n’amasaha umunani ihwanye hafi n’imyaka itatu.

Urwego rwa Loni ruzacunga ubwo buhamya ruzakorera Arusha, biteganyijwe ko ruzatangira gukora tariki 01/08/2012 rukazashyingura inyandiko zibarirwa ku mpapuro ibihumbi 900, amajwi n’amashusho y’imanza zaburamwe mu gihe cy’iminsi iyingayinga ibihumbi bitandatu. Ruzabika kandi ibyemezo by’urukiko n’imanza bisaga ibihumbi 10.

Umucamanza Khan, ubwo yari imbere y’akanama k’umutekano ka Loni tariki 07/12/2011 asobanura aho imyiteguro yo kurangiza imirimo y’urukiko igeze, yijeje Akanama gashinzwe umutekano ko imanza ziri mu rukiko rw’ibanze zizaba zarangiye mbere ya Kamena 2012 mu gihe iziri mu bujurire zizaba zasojwe mbere y’impera z’umwaka wa 2014.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka