ICTR yohereje urundi rubanza kuzaburanishirizwa mu Rwanda

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) taliki 26/03/2012, rwemeje ko urubanza rwa Charles Sikubwabo ruzaburanishwa n’urukiko rukuru rw’u Rwanda.

Iki cyemezo kije gishingira ku byasabwe n’ubushinjacyaha bwa ICTR tariki 04/11/2010 bwasabaga ko urubanza rwa Charles Sikubwabo rwaburanishwa mu Rwanda.

Charles Sikubwabo wayoboraga komini Gishyita mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nubwo ataraboneka ngo ashyikirizwe ubutabera, Charles Sikubwabo ari mu bashakishwa n’ubutabera mpanabyaha kubera uruhare rwe akurikiranyweho mu kurimbura abatutsi muri komini yari ayoboye.

Inteko y’abacamanza ba ICTR yaragaragaje ko hari ikizere ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibyo rwemeranyijweho n’uru rukiko birimo no gukurikiza amategeko mpuzamahanga agenga imanza.

Kubera ko uregwa agishakishwa, ICTR irasaba u Rwanda kumenya amakuru areba Charles Sikubwabo no kuyamenyasha urukiko mpanabyaha rukorera Arusha agatabwa muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka