ICTR yimuriye urubanza rwa Ngirabatware mu mpera za Nyakanga

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware tariki 23/07/2012. Ngirabatware yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu gihe cya Jenoside.

Iki cyemezo cyafashwe kuwa kabiri tariki 03/07/2012, ubwo uruhande rwunganira Ngirabatware rwari rugihata ibibazo umutangabuhamya w’umudiporomate ukomoka mu gihugu cya Nigeriya kuri kashi Ambasade wa Nigeriya yatewe ku rupapuro rw’inzira rwa Ngirabatware.

Umutangabuhamya wiswe PRWIII ku mpamvu z’umutekano avuguruza ibivugwa na Ngirabatware ko hagati 23/04 -23/05/2012 atari mu Rwanda kubera ingendo z’akazi yakoreraga mu mahanga.

Uwo mutangabuhamya yatangiye kumvwa tariki 05/06/2012. Uruhande rwunganira Ngirabatware rusaba kongererwa igihe kugira ngo rubashe guperereza ibivugwa n’umutangabuhamya.

Biteganyijwe ko uru rubanza rwa nyuma rwumvishijwe na ICTR ruzasomwa mu mpera z’uyu mwaka. Igihe habaye kujurira, ruzakomereza mu rwego rwashyizwezo n’umuryango w’abibumbye rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko (Residual Mechanism).

Ngirabatware akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka