ICTR yemeye kumva umutangabuhamya wa nyuma uvuguruza ubuhamya bwa Ngirabatware

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeye kumva umutangabuhamya wa nyuma w’ubushinjacyaha uzavuguruza ubuhamya bwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside.

Urugereko rwa mbere rw’iremezo ruvuga ko icyemezo cyo kumva umutangabuhamya wiswe PRWIII biri mu nyungu z’ubutabera.

Uwo mutangabuhamya w’umudiporomate ukomoka mu gihugu cya Nigeriya yabuze uruhushya rwo kuza gutanga ubuhamya imbere y’urukiko mu gihe abandi batangabuhamya batandatu batangaga ubuhamya buvuguruza ubuhamya bwa Ngirabatware.

Biteganyijwe ko uwo mutangabuhamya azatanga ubuhamya mu rubanza ruzaba tariki 18/06/2012 buvuguruza ko hagati ya tariki 23 Mata na 23 Gicurasi 1994, Ngirabatware atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ingendo z’akazi yakoreye mu bihugu bya Senegali, u Bufaransa, Togo na Suwazilandi.

Urugereko rwa mbere rw’ibanze ruyobowe na William Sekule rwateye utwatsi icyifuzo cy’uruhande rwunganira Ngirabatware guhamagara abandi batangabuhamya batanu bo gushimangira ubuhamya bwa Ngirabatware.

Abacamanza, abahagarariye ubushinjacyaha n’uruhande rwunganira Ngirabatware bari mu Rwanda, aho basura ahantu 28 bikekwa ko Ngirabatware yakoreye ibyaha cyane cyane mu bice bya Kigali n’byahoze ari perefegitura ya Gitarama na Gisenyi.

Ngirabatware akurikiranyweho gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya tariki 08/10/2008 naho urubanza rutangira nyuma y’umwaka agejejwe yo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka