ICTR yemeye ibimenyetso ko Ngirabatware atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeye ibimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro Ngirabatware yagiranye n’amaradiyo atandukanye igihe yari hanze y’igihugu hagati ya tariki 23/04 na 23/05/1994.

Ibyo bimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) muri Senegali tariki 04/04/1994 na Radiyo Rwanda tariki 11 na 16/05/1994 ndetse n’inyandiko ya Minisitiri y’ububanyi n’amahanga wa Benin.

Urugereko rwa ICTR rutangaza ko ibimenyetso bigaragazwa mu buhamya byemewe. Urugereko rwabivuze muri aya magambo: “Urugereko rusanze inyandiko zifite agaciro ko kwemerwa. Bityo urugereko rwemeye ubuhamya butangwa n’umutangabuhamya urengera uregwa.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe urukiko rwiteguraga kwakira ubuhamya bwa nyuma ku mpande zombi tariki 23 na 24/07/2012; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Ngirabatware yari mu Rwanda aho yagiye mu perefegitura ya Gisenyi aha interahamwe imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye byo gutsemba Abatutsi. Ngirabatware ngo yakoresheje inama zitandukanye zihamagarira abaturage kwica Abatutsi.

Ngirabatware Augustin yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu noneho buri wese yakwisubiza ku birego by’abakekwaho gukora genocide! Ni gute umuntu afata abagore ku ngufu, agatanga imbunda atari mu gihugu? Ese abantu bahimbira abandi ibirego nta bihano bagenerwa?

Furaha yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka